Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu mirenge y’uturere twa Kayonza na Nyagatare ngo bagiye guhugura abandi ku bijyanye no gukumira amakimbirane akomoka ku butaka. Ingero nyinshi z’amakimbirane agaragara mu miryango akanatuma abagore bahohoterwa ngo akunze kuba ashingiye ku butaka.

Ibi byavuzwe na bamwe mu bahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’imirenge y’utwo turere bahugurirwa mu karere ka Kayonza mu gihe cy’iminsi itanu kuva tariki 05/05/2014. Abari muri ayo mahugurwa bavuga ko bakunze kwakira abagore benshi bahohotewe babagana basaba ubujyanama, wakurikirana ugasanga iryo hohoterwa rituruka ku micungire mibi y’ubutaka hagati y’abagore n’abagabo.

 Abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu mirenge ngo bagiye guhugura abandi ku bijyanye no gukumira amakimbirane akomoka ku butaka

Mukansanga Josephine wo mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare agira ati “Nko mu karere kacu usanga benshi bapfa imitungo kubera ubwo buharike, ugasanga abagabo bikanyiza ku butaka, nk’umugore akaza yasanga umugabo yarasezeranye n’undi mugore na we agashaka kujya muri ya mitungo bigakurura amakimbirane”

Abari guhugurwa bavuga ko bagiye gusobanurira abandi baturage by’umwihariko kumenya amategeko abarengera ku bijyanye n’ubutaka. Gusa ngo banafite imbogamizi y’uko zimwe mu nzego nka Haguruka na MAG zitanga ubufasha mu by’amategeko ku bagize ibibazo by’ihohoterwa ziba ziri kure y’abaturage ku buryo hari ababura ubushobozi bwo kuzigeraho bigatuma barengana.

Mukansang agira ati “Bisaba kujya ku karere [kugira ngo umuntu ahabwe ubufasha] kandi twebwe umurenge wacu umeze nk’uri ku ruhande, ku va iwacu ujya ku karere hari igihe utegesha 2500, ahanini rero ugasanga abagore kubera ubushobozi ari bukeya batabasha kugera kuri iyo miryango bakarenganyirizwa hasi aho”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, Christine Tuyisenge avuga ko mu gihe bitarashoboka kwegereza abaturage izo nzego mu mirenge, abahagarariye inama y’igihugu y’abagore bari guhugurwa ngo bazagira uruhare runini mu gusobanurira abaturage amategeko ajyanye n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda n’uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka.

Ibyo ngo bikaba bigamije kugira ngo umugore n’umugabo bagire amahirwe angana mu gufata ibyemezo ku mikoreshereze y’ubwo butaka. Biteganyijwe ko abari muri aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi bujyanye no gukumira no gukemura amakimbirane, bikazabafasha kujya bagira uruhare mu gukemura amakimbirane aho kugira ngo abantu basiragire mu nkiko.

Ayo mahugurwa yateguwe ku nkunga y’umushinga Landesa, Search for Common Ground na Haguruka. Abayarimo nibayasoza nab o ngo bazajya guhugura abo ku rwego rw’utugari n’imidugudu.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]