Kayonza: Umugore wese ugitegera amaboko umugabo we ku byo akeneye byose ngo aracyari mu bujiji

m_Umugore wese ugitegera amaboko umugabo we ku byo akeneye byose ngo aracyari mu bujiji

Abagore bibumbiye mu matsinda agize impuzamatsinda yitwa Abatwaramucyo ikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bavuga ko umugore wese ugitegera amaboko umugabo we amutegerejeho kumuha ibyo akeneye byose ngo akiri mu bujiji.

 m_Umugore wese ugitegera amaboko umugabo we ku byo akeneye byose ngo aracyari mu bujiji1

Impuzamatsinda abo bagore bibumbiyemo igizwe n’amatsinda 12 agizwe n’abagore bagera hafi kuri 80, bakaba bakora ubuhinzi bw’amatunda.

Abo bagore ngo batangiye batanga umusanzu w’amafaranga 100 buri cyumweru mu matsinda yabo, ariko ubu ngo bamaze kugira ibikorwa bifite agaciro gasaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitagera ku myaka ine bamaze bakorera muri ayo matsinda, nk’uko bivugwa na Kayumba Jean Marie Vianney uyobora iyo mpuzamatsinda.

N’ubwo mu mushinga wabo ngo babonyemo n’ubufasha bw’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa (AEE) wabahaye agera kuri miliyoni hafi ebyiri, andi mafaranga ngo yaturutse mu misanzu y’abo bagore nyuma yo kwibumbira mu matsinda.

Nyuma yo gukusanya ayo mafaranga abo bagore ngo batekereje gukora umushinga w’ubuhinzi babifashijwemo n’umuryango wa AEE wabakoresheje urugendo shuri bakajya kugira ngo barebe uko abandi bakora ubuhinzi buvuguruye, maze na bo ngo bafata icyemezo cyo gukora ubuhinzi bw’amatunda.

Kugeza ubu ngo hari ibyo bamaze kugeraho muri rusange no mu miryango ya bo by’umwihariko babikesha kwibumbira muri ayo matsinda. Muri byo hakaba harimo korozanya, kugurirana za matora muri gahunda yo guca nyakatsi ku buriri, ndetse no gufashanya mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Aha niho bahera bavuga ko umugore ugitegera amaboko umugabo we amutegerejeho kumuha ibintu byose ngo akiri mu bujiji, nk’uko bivugwa na Mukarukiriza Mariya Odeta, umwe mu bagore bagize impuzamatsinda Abatwaramucyo.

Agira ati “Kumva ko utegeye amaboko umugabo wawe kandi nawe ufite amaboko n’ibitekerezo ibyo tubyita ubujiji. Nabagira inama y’uko bakwishyira hamwe [abagore] bakatureberaho kuko ibikorwa byacu biragaragarira bose, n’abatarabashije kuba babigeraho baba babyifuza kuko ari byiza”

Impuzamatsinda abo bagore bibumbiyemo ngo ifite byinshi imaze kugeraho, ikana inafite gahunda z’ibindi bikorwa mu gihe kiri imbere kuko iteganya no kuzatangiza uruganda ruzajya rutunganya ayo matunda akavamo imitobe nk’uko umuyobozi wa yo abivuga.

Uretse kuba abo bagore babasha kugira ibyo binjiza mu miryango ya bo babikesha amatsinda bibumbiyemo, ngo banasobanukiwe n’akamaro ko kurya imbuto kuko buri mugore atahana nibura ibiro bibiri by’amatunda buri gihe uko bateranye, ibyo ngo bikaba bibafasha kunoza imirire myiza cyane cyane ku bana bakiri batoya.

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Valentine’s day is here, it’s  the time to smell love in the air

Popularly known as Valentine’s Day— derived from the sketchy detailed story of a Roman priest, Saint valentines, observed by most […]

Nyamasheke: Ibanga ryo gukora cyane ryagize Nyirancuti umukire

Nyiranshuti Cecile

Nyiranshuti Cecile ni umwe mu bagore bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi,babikesha gukora cyane, kutitinya no kumenya gukorana n’ibigo by’imari. […]

How to accessorize maxi dresses

How to accessorize maxi dresses

There is nothing that makes one feel well covered as well as classy at any time of the day for […]

First Lady Says Rwanda’s Success Built On Reconciliation

Rwanda’s stability and social cohesion is a result of three clear choices: “Staying together; being accountable; and thinking big. This […]

Tips to make your polish last longer

Tips to make your polish last longer

Well who doesn’t want a perfect nails through the week or even have the pedicure/manicure last longer? With these tips, […]

Would you really take on natural hair over long curls?

Would you really take on natural hair over long curls?

It is a common adage that a woman’s respect is her hair but why would one want to cut it […]