Uwimana Doroteya, utuye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera, ufite imyaka 52 y’amavuko, avuga ko nubwo ageze mu zabukuru bitamubuza gukora imirimo isaba ingufu. Nyamara hari abo usanga bafite imyaka nk’iye ariko batashobora akazi akora.

 Burera: Nubwo ageze mu zabukuru aracyabasha gukora imirimo isaba ingufu

Mu masaha ya nyuma ya saa yita  tariki 20/5/2014 Uwimana arashishikaye ajya kuzana isima ivanze n’umucanga abyikoreye ku mutwe mu kijerekani gishaje ubundi akabihereza umufundi uri kubaka. Aho ni ku ishantiye ahari kubakwa Agakiriro, mu murenge wa Rugarama.

Kuri iyo shantiye abakorayo bose abaruta mu myaka. Kuko baba ari abayede ndetse n’abafundi bose biganjemo urubyiruko. Nubwo bigaragara ko ageze mu za bukuru, aracyafite imbaraga zo gukora akazi k’ubuyede.

Ikindi ni uko kuba ku ishantiye hakorera urubyiruko ari ibintu byumvikana kuko akazi kahakorerwa ko guponda isima yo kubakisha, kubaka, guhereza abafundi amatafari cyangwa se isima, bisaba ingufu.

Mukecuru Uwimana, ukorana n’urwo rubyiruko ku ishantiye, avuga ko akazi kose k’ubuyede urwo rubyiruko rukora, nawe agakora. Kandi ngo arabyishimira kuko yumva afite imbaraga zo gukora ako kazi.

Akazi uyu mukecuru akora si abakecuru bose bari mu kigero cye bagakora. Gusa ariko we avuga ko iyo umukecuru adafite ibibazo by’uburwayi akora.

Agira ati “Ubundi umukecuru, umubi ni uwarwaye cyangwa uwamugaye. Naho utaramugaye ufite akazi ko gukora, wakora.”

Mukecuru Uwimana ukora ako kazi k’ubuyede kuva mu gitondo saa moya kugeza nimugoroba saa kumi n’ebyiri. Ku munsi ahembwa amafaranga y’u Rwanda 1200 kimwe n’abandi bayede bakorera kuri iyo shantiye.

Avuga ko amafaranga akorera ayizigamira kandi akanakuraho ayo atungisha umugabo we ndetse n’abana be bane.

Agira ati “ (udufaranga nkura hano) nzajya ndatujyana kuri SACCO ubundi nguremo agahene ubundi n’abana barye.

Mukecuru Uwimana asanzwe ari umuhinzi. Avuga ko icyo agambiriye kandi ashyize imbere ari ukugera ku iterambere ngo niyo mpamvu yahisemo kujya yizigamira.

Uyu mukecuru kandi akomeza avuga ko ku ishantiye akoraho ariwe uhagarariye abagore ndetse n’abakobwa bahakora,kuko ariwe mukuru ngo arabahwitura bagakora bashishikaye.

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Pieces to wake up your work wardrobe

Pieces to wake up your work wardrobe

Do you ever feel like you are in a bit of a rut when it comes to getting dressed for work? […]

Household chores you should do every day

Make the bed

Getting out of bed in the morning is tough. Making the bed after you get out of it is totally […]

How to wear your flat shoes gorgeously

Although it is true that shoes with heels are often a bit more elegant and can be flattering for your […]

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Umugore ucyekwa gukwirakwiza  ibiyobyabwenge mu gihugu yafatiwe mu karere ka Rubavu ku itariki 26 Kamena ahagana saa kumi n’ebyiri za […]

Biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga

Hano abana bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Abagore bo mu Karere ka Burera batangaza ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga, batoza abana gukora icyiza. […]

Abagore baributswa ko ari bo mbarutso y’amajyambere

Abagore bagize Inteko rusange bunguranye ibitecyerezo ku cyatuma barushaho gutera imbere

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bahagarariye abandi, bibukijwe ko ari bo mbarutso y’amajyambere bityo ko guhabwa agaciro bitavuze kwirengagiza […]