m_Abategarugoli barishimira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho

Abagore bamurikirwa imihigo y’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo

Abategarugoli bo mu karere ka Gatsibo barishimira bimwe mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, aba bategarugoli bakaba banashimira ubuyobozi bw’Akarere cyane ku bw’uruhare bwagize mu guha ijambo abagore dore ko butahwemye gushakisha icyateza imbere aba bategarugoli.

Ibi abategarugoli babigaragaje kuri uyu wa kabili tariki 3 Kamena 2014, ubwo bari mu nteko rusanjye y’abagore, iyi nteko rusanjye ikaba yari yitabiriwe n’abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’imirenge, urw’akarere ndetse n’Intara, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ndetse n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperance wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yibukije abagore inshingano zabo zitandukanye anabasaba gukomeza kwigirira icyizere bakumva ko bashoboye.

Yagize ati:”Dukwiye kongera ikibatsi mu byo dukora, cyane cyane mu guha uburere bukwiye abana bacu kuko ari twe dufite inshingano za mbere zo kubaha uburere bukwiye, tukabatoza umuco wo gukora badateze ku migabane bahabwa n’ababyeyi”.

Muri iyi nteko kandi abagore bo mu karere ka Gatsibo bagaragaje ibibazo bagihura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi, aha bakaba bibanze cyane ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikibakorerwa.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gatsibo Mbabazi Olive, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo ibibazo abagore bo muri aka karere bahura nabyo birusheho kubonerwa umuti, hashyizweho gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, akavuga ko iyi gahunda imaze gukemura ibibazo byinshi, abagore bo muri aka karere ka Gatsibo bajyaga bahura nabyo.

Iyi nteko rusanjye y’abagore bo mu karere ka Gatsibo yasojwe n’igikorwa cyo kumurika no gutambagizwa bimwe mubikorwa by’iteramnbere byagezweho n’abategarugoli bo muri aka karere ka Gatsibo.

Share Button

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Pregnant women or those trying for a baby should not take herbal remedies because of the risk of dangerous side […]

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Itsinda ry’akagoroba k’ababyeyi ryari rigizwe n’abagore bakorera mu isoko rya Rwimiyaga. Hari hibumbiyemo abagore 158 bizigamaga amafaranga 200 uko bateranye, […]

Gatsibo: Ababyeyi batwite barasabwa kwirinda imiti ya Kinyarwanda

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro Dr. Mukama Twagira Diocles

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro butangaza ko hafi 85% by’ababyeyi bagira ibibazo babyara, ngo ari ababa barabanje kwivuza mu Kinyarwanda. Ubwo […]

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Uzabakiriho Agnes, utuye mu murenge wa Byimana, amaze imyaka 15 akora akazi ko gucuruza imyenda akoresheje igare, akavuvuga ko igare […]

Gisagara: Kwiteza imbere byagaruye amahoro iwabo

Abagore bo mirenge ya Kansi na Save mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka na Jeannette Kagame, zabafashije kugarura umutuzo iwabo.

Abagore bahawe inka bahamya ko mbere batarahabwa izi nka bari bakennye ndetse bikabakururira umwiryane mu ngo kuko abagabo babaga bashinja […]

Ruhango: Umugore umaze imyaka 26 mu bucuruzi bw’inkweto arasaba bagenzi be kutitinya

Mukamana Tamari umudamu umaze umyaka 26 acuruza inkweto, avuga bimaze kumugeza kuri byinshi, we n’umuryango we, agasaba abagore bagenzi be […]