m_9

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo, bavuga ko hari byinshi basanga ngo byaragezweho kandi byiza babikesha kuba haragiyeho inama y’igihugu y’abagore.

Bimwe mu bikunze kuvugwa n’aba bagore ngo ni uburyo babashije kwisobanukirwa ,kandi bagahabwa ijambo kimwe n’abandi banyarwanda b’igitsina gabo.

Aba bagore kandi ngo basanga kuba ihohoterwa ryakorerwaga abagore mu ngo naryo ryaragabanutse, ahanini babikesha kuba leta yarabashyiriyeho inama y’igihugu yabo, kuko ngo ibi byatumye abagabo babo babasha kumva ko nabo bagomba guhabwa agaciro,bityo ngo bigatuma bagabanya ibijyanye no kubahohotera.

Mukamana Penina yagize ati ”mu by’ukuri kuba twarashyiriweho inama y’igihugu y’abagore jye nsanga byaratwongereye agaciro mu muryango nyarwanda.Aho iyi nama igiriyeho byagabanije ihohoterwa mu ngo,kandi byanatumye bamwe mu bagore banabasha kumenya agaciro bafite mu gihugu cyacu n’ubwo bitaragera ku rwego rwiza ijana ku ijana ariko turashima Imana ko abagabo baduhaye agaciro natwe.”

Kangabe Claudine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo nawe avuga ko abagore bo muri aka karere bageze kuri byinshi babikesha kuba barashyiriweho inama yabo.

Yagize ati”iyi nama y’igihugu y’abagore yabafashije kwisobanukirwa, yagabanije ihohoterwa ryakorerwaga abagore mu muryango bituma abagabo bumva ko n’abagore ari abantu kubera ko babonye ko na Leta ibitayeho bitandukanye na kera,aho umugore atahabwaga agaciro gahagije mu muryango nyarwanda.”

Kangabe akomeza avuga inama y’igihugu ireba abanyarwandakazi kuva ku myaka 14 kuzamura,gusa bamwe mu bakiri abakobwa usanga batayisangamo cyane ,ngo kuko bumva ko abagore ari abashinze ingo zabo,bityo ugasanga abakiri abakobwa badakunze kwitabira ibikorwa by’inama y’igihugu y’abagore.

Mukase Claudine aracyari umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu wisumbuye,ngo kubwe inama y’igihugu yumva ireba abagore gusa.

Yagize ati”Jye nta nama y’igihugu y’abagore nzi kuko ntaraba umugore,nzayijyamo nimba umugore nanjye.”

Kangabe akaba asaba abanyarwandakazi bose kuva ku myaka 14, kujya bitabira ibikorwa by’inama y’igihugu yabo ,ngo kuko nabo ibareba .

 

No comments yet.

Leave a Reply

Mukama: Yasabirije imyaka 12 none ubu ameze neza

Kugira ubumuga ntibivuze ko nta mwuga n’umwe washoboraga gukora. Ibi ni ibyemezwa na Musengimana Epiphania wo mu kagali ka Rugarama […]

Fashion essentials every 20-something should own

Fashion essentials every 20-something should own

For girls in their 20s, you are finishing school, and really starting to stand on your own two feet. But […]

Mukama: Ububoshyi bw’agaseke ni ishuli ku bagore bato

Bamwe mu bagore bo mu kagali ka Kagina umurenge wa Mukama bavuga ko uretse kuba ububoshyi bw’agaseke bubafasha muri byinshi […]

Choose wisely when choosing shoes for work

Flat Shoes

 For women, having the right heels for every occasion and looking majestically beautiful in those heels is a dream, something […]

Dreadlocks, a growing trend in Rwandan women

Her locks are her pride testifies Miriam Kamahinda, a pharmacist

In Rwanda, dreadlocks are perceived as a hairstyle for Rastafarians, a reputation that is surrounded by drugs and crime. However, […]

Fashion items every woman should own

Fashion items every woman should own

It’s common to see pumps, leather jacket and little black dress on the list of basics that every woman should […]