banking

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ngoma bavuga ko nubwo bafite ubushake bwo gukora bakiteza imbere binyuze mu mishinga yunguka, bagifite imbogamizi ikomeye yo kutagira ingwate ngo babone igishoro mu mabanki.

 

Basaba ko ikigega cyari cyabashyiriweho ngo cyibishingire mu kubona ingwate BDF cyabageraho maze nabo bakiteza imbere mu mishinga yabo bafite yunguka.

 

Ikigega BDF (Business Development Fund) cyari cyashyiriweho urubyiruko n’abagore  ngo kijye kishingira kubona inguzanyo mu mabanki  abafite imishinga yunguka gusa ariko iki kigega cyakomeje kuvugwa ko kidakora neza kuko  benshi  bavuga ko kitabafashije.

 

Uretse abagore bavuga ko bafite ikibazo cy’ingwate, n’urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma muri kongere yarwo iherutse kuba rwagaragaje ingorane mu kubona ingwate zo gutanga igihe bashaka inguzanyo ku mabanki.

 

Umugore umwe wo mu murenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma ,ubwo twamusangaga mu isoko aho yari yaje gucuruza yatubwiye ko we ubucuruzi bwe bugenda gahoro cyane bitewe nuko afite igishoro gito bityo ngo abonye ingwate yakora ubucuruzi bufatika.

 

Yagize ati ”Nk’ubu nkanjye urabona ko ncuruza ibiribwa, ubu igishoro ntikirenze n’ibihumbi icumi kuko nibyo nabashije kubona ntabwo nari kujya kuri banki nta ngwate mfite. Ariko ibyo bigega byaheze mu mijyi gusa bimanutse nanjye nakora umushinga ufatika nkiteza imbere.”

 

Mukantwari Esperance, umuhuzabikorwa w’inama y’abagore mu murenge wa Mutendeli avuga ko abagore mu murenge wa Mutendeli bafite inyota yo gukora no kwiteza imbere ahubwo ko ikibazo kigihari ari uko babona igishoro bitewe nuko babura ingwate ku mabanki ngo babahe amafaranga.

 

Yagize ati” Abagore bo muri Mutendeli ubona bashaka gukora rwose kandi ababonye igishoro ubona biteza imbere. Nkayo mafaranga kuri banki bayabonye bakiteza imbere kuko bafite inyota yo gukora.Bari batubwiye ko ikigega BDF kizadufasha mu kubona inguzanyo ariko ntacyo turabona.”

 

Furaha Yvette ni umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe amakoperative harimo n’imirenge SACCO,yatangaje ko ikigega BDF ubu cyamaze gusinyana amasezerano n’imirenge SACCO kugirango zibe zatangira guha inguzanyo abagore bafite imishinga myiza.

 

Yabisobanuye agira ati” Ikigega BDF basinyanye amasezerano n’imirenge SACCO  ya Kazo na Mutendeli ubu bakaba baratangiye kwakira imishinga y’abantu bose,kugirango babe babahuza n’ikigega BDF kuko ikigega sicyo kiyabaha ahubwo atangwa n’umurenge SACCO  ikigega cyo kikabatangira 75% cy’ingwate. Hari imishinga yatangiye cyane cyane muri SACCO ya Kazo”

 

Ikigega BDF cyagiyeho nyuma yuko urubyiruko n’abagore bagaragarije ko bagira inzitizi mu kuba babona ingwate zo gutanga mu mabanki ngo babone inguzanyo.Iki kigega cyishingira ingwate ku mushinga watanzwe muri banki ngo ubone inguzanyo,ku kigereranyo cya 75% ingwate isigaye ikitangirwa na nyiriumushinga.


Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rusizi: Ngo bari bazi ko imibereho yabo irangiye ariko ubu baratemba itoto

Rusizi: Ngo bari bazi ko imibereho yabo irangiye ariko ubu baratemba itoto

Abaturage bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 26/07/2015, baravuga ko nyuma ya Jenoside nta […]

Nyamagabe: Abagore bifuza ko Perezida Kagame agakomeza kuyobora kuko yabahaye ijambo

Abagore b’umurenge wa Buruhukiro, basabye abadepite ko bifuza ko ingungo y’101 yahinduka, Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora, kuko yabahaye ijambo, […]

Gleme Irakoze, première Rwandaise dans la poésie des vaches

Avec la poésie, Gleme Irakoze gagne entre 100 et 150 milles Francs Rwandais par mois

Irakoze Gleme, jeune poète de 19 ans, habite dans la cellule de  Nyabagendwa, Secteur de Rilima, District de Bugesera. Iarkoze […]

Nyamitanzi: Arashimira Depite Uwamama wamuhesheje matera yari yarayimwe n’inzego z’ibanze

Yambabariye nyuma yo gusubizwa matera ye,yasabiye umugisha abayimuhesheje

Yambabariye, umuturage wo mu kagari ka Nyamitanzi,umudugudu wa Rutabo avuga ko ashimira cyane Depite Uwamana Marie Claire ndetse n’ubuyobozi bw’akarere […]

Gakenke: Yihangiye umurimo arangije amashuri yisumbuye none byamuteje imbere

Munganyinka Marie Hycenthe wo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011, […]

Gicumbi – Gukorana n’ibigo by’imari byatumye abagore biteza imbere

Abaturage bayobotse ibigo by’imari biciriritse mu kuzigama Abagore bo mu karere ka Gicumbi barishimira intambwe bamaze kugeraho yo kuyoboka amabanki […]