Abakobwa bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko nyuma y’igihe kirekire baraheranwe n’amateka yo kuvuga ko hari imirimo imwe n’imwe batakora, bavuga ko ngo yagenewe basaza babo. Kuri ubu ngo bafashe icyemezo cyo gukora mirimo yose batarobanuye.

Ibi barabivuga nyuma y’uko umuryango Never Again uri kubaha ibiganiro bibashishikariza kwitabira imirimo.

Aba bakobwa barangije amashuli yisumbuye mu karere ka Bugesera, mbere babaga bategereje ko bazabona akazi runaka bakora bahembwa, benshi muri bo ugasanga bahanze amaso imirimo bavuga ko idasaba ingufu nk’uko bivugwa na Muhimpundu Ancilla wo mu murenge wa Ruhuha.

Agira ati “ kenshi twavugaga ko hari imirimo igenewe abahungu , bakobwa ariko kubera ko duhura n’ibibazo bitandukanye byose bishingiye kukubura amikoro, ibi bigatuma umwana w’umukobwa ashobora kwishora mu ngeso mbi zirimo uburaya, kugira ngo abone amikoro, ibi bibagira ho ingaruka zirimo nko kubyarira iwabo utaretse no kwakundura icyorezo cya SIDA”.

Nyuma y’uko bakomeje guhabwa ibiganiro bibashishikariza kwigirira icyizere mu mirimo yose, kuri ubu baragaraza ko bagiye nabo guhagurukira iyi mirimo; nk’uko Uwizeyimana Jose na Claudine Nyirankunzineza babitangaje.

Rwandan Women

Abakobwa barahugurirwa kudasuzugura umurimo ndetse no gutinyuka gukora

Baragira bati “bitewe n’ibibazo duhura nabyo byo kubura amikoro; tugiye kujya twemera gukora imirimo yose tutarobanuye, irimo nko kwitabira imirimo y’ubwubatsi n’iyindi”.

Ibi aba bakobwa bavuga, ubuyobozi bw’umuryango Never Again buvuga ko bubifitiye icyizere, biturutse ku kuba aba bakobwa bo ubwabo barafashe icyemezo cyo gushyira ho ihuriro ribahuza mu karere kose nk’uko bivugwa na Omar Ndizeye ushinzwe imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu muri uyu muryango.

“ cyakora aha niho mpera nsaba urubyiruko muri rusange ko izi ndoto zarwo rugomba kuzishyira mu bikorwa; ntizibe amasigaracyicaro”.

Akarere ka Bugesera, gafite urubyiruko rugera kuri 60%  by’abaturage bagatuye, abasaga kimwe cya kabiri cyarwo kikaba ari igitsina Gore.

Kuba abakobwa aribo bari kwibandwaho cyane mu biganiro bibashishikariza kwitabira umurimo, no kwigirira icyizere; biraterwa nuko abakobwa ari itsinda rigerwaho n’ibishuko byinshi bibageza ku ngaruka z’imibereho mibi, nko gushaka igihe kitageze no guterwa inda zitateganijwe.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gleme Irakoze, première Rwandaise dans la poésie des vaches

Avec la poésie, Gleme Irakoze gagne entre 100 et 150 milles Francs Rwandais par mois

Irakoze Gleme, jeune poète de 19 ans, habite dans la cellule de  Nyabagendwa, Secteur de Rilima, District de Bugesera. Iarkoze […]

Nyamitanzi: Arashimira Depite Uwamama wamuhesheje matera yari yarayimwe n’inzego z’ibanze

Yambabariye nyuma yo gusubizwa matera ye,yasabiye umugisha abayimuhesheje

Yambabariye, umuturage wo mu kagari ka Nyamitanzi,umudugudu wa Rutabo avuga ko ashimira cyane Depite Uwamana Marie Claire ndetse n’ubuyobozi bw’akarere […]

Gakenke: Yihangiye umurimo arangije amashuri yisumbuye none byamuteje imbere

Munganyinka Marie Hycenthe wo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011, […]

Gicumbi – Gukorana n’ibigo by’imari byatumye abagore biteza imbere

Abaturage bayobotse ibigo by’imari biciriritse mu kuzigama Abagore bo mu karere ka Gicumbi barishimira intambwe bamaze kugeraho yo kuyoboka amabanki […]

Ngororero : Abakora uburaya barifuza inkunga ngo babureke

Aka gace kitwa « mukajagari » niho usanga indaya nyinshi

Abagore n’abakobwa bakora akazi k’uburaya mu mujyi wa Ngororero mu karere ka Ngororero  bavuga ko batishimiye uburyo batabona ababafasha ku […]

Rusizi: Abakoraga uburaya  babonye ikibafasha kubuvamo, babureka  

abakoraga uburaya babonye ikibafasha kubuvamo, babureka

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Rusizi baravuga ko babonye inkunga ibafasha kwibumbira hamwe bagashinga koperative babasha kwiteza […]