NTIBAGISABIRIZA ABAGABO KUKO NABO BAFITE AMIKORO

m_NTIBAGISABIRIZA ABAGABO KUKO NABO BAFITE AMIKORO

Bahuje ubutaka bahinga ibigori ku buso bwa hegitari 10.

m_NTIBAGISABIRIZA ABAGABO KUKO NABO BAFITE AMIKORO1

Laurencia Nyiramatama wizigamira muri Sacco y’umurenge wa Mimuli.

Uretse ubuhinzi bwa kijyambere bwatumye umusaruro wiyongera, abanyamuryango ba koperative CODEAGA y’abahinzi b’ibigori bo mu mudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli, cyane cyane abagore bayibamo bemeza ko kwibumbira hamwe byatumye bacika ku gusabiriza abagabo babo.

Iyi koperative igizwe n’abantu bahuje ubutaka babuhingaho igihingwa cy’ibigori hafi n’inkengero z’umugezi w’umuvumba. Nzasigande Jean Baptiste umuyobozi w’iyi koperative CODEAGA avuga ko mbere bahingaga mu kajagari umusaruro ukaba mucye. Gusa ngo aho bibumbiye hamwe byatumye umusaruro wiyongera n’iterambere ritangira kugerwaho. Ubu ngo basigaye bahinga kijyambere kuko bakoresha inyongera musaruro ku buryo ubu basigaye beza toni 4 n’igice kuri hegitari nyamara mbere barayikuragaho toni 2 gusa.

Iri terambere ngo ntiryageze ku bakiri bato gusa ahubwo ngo n’abakuze ryabagezeho. Laurencia Nyiramatama ufite imyaka 56 y’amavuko akaba umunyamuryango w’iyi koperative. Avuga ko uretse kuba yarabashije kuvugurura inzu ye, kwiyambika no kwigurira amatungo harimo n’inka ngo yamenye no kwizigamira. Agira ati “ Narakize mfite inka n’ihene. Navuguruye inzu yanjye mbamo, nigurira imyambaro ntureba iki gitenge. Namenye kwizigamira ubu kuri konte yanjye mfiteho ibihumbi 57 reba mu gatabo ka Sacco si nkubeshya. Reka ibyo nabuze nkiri muto ndimo kubigeraho nshaje.”

Ku rundi ruhande ariko ngo kwibumbira mu makoperative atandukanye cyane ay’ubuhinzi ngo byazamuye imibereho myiza, cyane cyane iy’abagore. Kabatesi Xaverina avuga ko kwibumbira hamwe byatumye abagore bacika ku ngeso yo gusabiriza abagabo babo. Ngo nta mugabo ucyakwa isabune n’umunyu kimwe n’umwambaro kuko abagore nabo baba bafite amafaranga yo kubigura.

Amakoperative ari muri uyu mudugudu w’Umusaraba ni 2 kandi yose akora ubuhinzi. Iyi CODEAGA yashinzwe n’abantu 54 bahuje ubutaka bwabo bungana na hegitari 10 babuhingaho ibigori. Kuri ubu ngo bamaze kwigurira ikibanza cy’ahazubakwa ibiro bya koperative ndetse n’icyuma cyo guhungura ibigori gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’igice.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Abakobwa bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi nyuma yo kubyarira iwabo bibumbiye mu ishyirahamwe ryo kubitsa no […]

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Rwanda President, Paul Kagame has warned against Gender Based Violence (GBV) saying that government will harshly punish the offenders. “Violence […]

AVEGA boss backs Kagame for third term

AVEGA boss backs Kagame for third term

Celestine Uwimpaye, the coordinator of Association of Widows of the 1994 Rwandan Genocide (AVEGA) in Western Province has backed the […]

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abapfakazi yasize ihekuye ikabamaraho ababo n’utwabo baravuga ko ubu bamaze kwiyubaka mubijyanye n’ubuzima […]

Rwandan women on the frontline of fighting poor values – Ambassador Karabaranga

The Embassy of Rwanda in The Hague has highlighted the country’s  substantial progress towards gender empowerment and 64 per cent […]

Huye: Abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri koperative Mpore Mwari Kinazi

abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri

Mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, abakobwa 286 babyariye iwabo bafashijwe kwibumbira muri Koperative Mpore Mwari Kinazi. […]