Muhanga : Ubuvumvu ntibukiri ubw’abagabo gusa, n’abagore barabwitabiriye

m_Ubuvumvu ntibukiri ubw’abagabo gusa, n’abagore barabwitabiriye

Imizinga y’inzuki

Abagore bakora umwuga w’ubuvumvu barashishikariza bagenzi babo gutinyuka no kwitabira uyu mwuga, kuko korora inzuki atari iby’abagabo gusa.

Bamwe mu bagore bakaba bavuga ko ubuvumvu bumaze kubateza imbere nyuma yo gutinyuka bakorora inzuki, cyakora ngo haracyacyenewe ubumenyi bwisumbuyeho kugirango abavumvu babashe kumenya neza uko bakurikirana ubuzima bw’inzuki.

m_Ubuvumvu ntibukiri ubw’abagabo gusa, n’abagore barabwitabiriye1

Abitabiriye amahugurwa ya ADRA Rwanda kubuvumvu

Ubuvumvu cyangwa se ubworozi bw’inzuki buri kuva kuri gakondo bukorwa nk’umwuga muri gahunda ya kijyambere, nyamara uyu mwuga wakunze kurangwa no gukorwa n’abagabo gusa, ugasanga abagore bahezwa.

 m_Ubuvumvu ntibukiri ubw’abagabo gusa, n’abagore barabwitabiriye2

Abagore nabo ntacyo bakoraga ngo binjire muri ubu bworozi, bituma butanatera imbere ugereranyije n’ubundi bworozi. Cyakora nyuma yo guhugurwa bagatinyuka korora inzuki, bamwe mu bagore ngo bagenda basobanukirwa uko ubu bworozi bukorwa nk’uko Bibiyana Uwayisaba abitangamo ubuhamya, « nta mugore wabaga umuvumvu ! Ariko ubu turi abavumvu, ubu nzi kwigira mu muzinga nkakuramo ikinyagu, ngakamura ubuki, maze no kumenya amoko y’inzuki atandukanye »!

 m_Ubuvumvu ntibukiri ubw’abagabo gusa, n’abagore barabwitabiriye3

Uwayisaba avuga ko kuba hari imvugo zipfobya abagore ku bworozi bw’inzuki ari imyumvire ishaje kuko nta mugore wica inzuki ahubwo ngo abagore nabo bavamo aborozi nk’abandi.

Uyu mwuga kandi ngo wateza imbere abagore baramutse bawutinyutse, nk’uko bigenda no ku bagabo, uwayisaba akomeza avuga uko ubuvumvu bumuteje imbere.

Ati « nk’ubu ngubu akarusho ndi umugore w’umupfakazi, maze imyaka 20 nta mugabo mfite, ariko mbasha kwigurira ibyo kwambara, nishyurira abana amashuri nkatanga MUTUELLE nta kibazo mfite » !

Uko uyu mwuga waguka ni nako ikibazo cy’aho kororera kivuka, kubera ko ubutaka bwo kororeraho bugenda buba buto, abavumvu basabwa kubukora mu buryo bwa kijyambere kugirango umusaruro urusheho kwiyongera nk’uko umukozi ushinzwe agashami k’iyamamazabworozi bw’inzuki mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB Mukamurenzi Eugenie abivuga, « Turashaka ko abavumvu biteza imbere bakava ku buvumvu gakondo bakajya kuri kijyambere, ntibakomeze kwitwa ba rushati ».

Umwaka ushize ubuvumvu bwabashije kugeza ku musaruro wa toni eshatu ku mwaka, intumbero uyu mwaka akaba ari ukugera kuri toni eshatu n’igice.

Gufata neza ubuki no kurwanya ba magendu babwangiza bikaba ari byo aba bavumvu bashishikarizwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari ababutubura bagamije kuronka inyungu nyinshi.

Naho ku bijyanye n’ubumenyi budahagije kubavumvu bashya barimo n’abagore, RAB n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko ngo hazakomeza kubaho ubufatanye mu kubongerera ubumenyi butandukanye nk’uko bisanzwe.

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]