Rusizi Abanyamuryango ba AVEGA bibutse ababo bazize Jenoside

Mu murenge wa Gashonga, mu karere ka Rusizi, ni ho habereye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi  mu Rwanda muri Mata 1994, igikorwa cyateguwe n’umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside AVEGA-AGAHOZO, ku rwego rw’aka karere ka Rusizi. Muri uwo muhango wo kwibuka, abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO mu karere ka Rusizi badutangarije ko  kwibuka abatutsi bazize Jenoside ari igikorwa cy’ingirakamaro cyane kuko iyo bibutse ababo bishwe muri  Jonoside   bibafasha kwiremamo icyizere cy’ubuzima bwiza  bw’ejo hazaza no gukomeza kwiyubaka, bityo agahinda k’ibyababayeho n’ubwo bigoye kubyakira ntikabaherane ahubwo bakumva ko bafite Leta ibitayeho, bityo bakikomeza mo imbaraga zo kumva ko bariho kandi batari bonyine.

Nk’uko bakomeje babitangariza, ngo n’ubwo   batabura guhura n’ibibazo  bitewe na Jonoside yabahekuye, bamwe ikabamaraho imiryango burundu, bagasigara imbokoboko kandi bari barabyaye, abanyamuryango ba AVEGA-AGAHOZO  bo mu karere ka Rusizi bavuga ko  bahangana n’ibyo bikomere basigiwe na Jenoside baharanira gukora, bakagerageza kwiremamamo icyizere cy’ubuzima bwiza  bw’ejo hazaza, babibafashijwe mo na  AVEGA  ndetse n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi zibaba hafi  bakaba banazishimira, kuko n’iyo bagize icyo bakenera, cyane cyane nk’abatishoboye, bafite abo bahita biyambaza kandi bagashima ko abo biyambaje babumva vuba..

Visi perezidante wa AVEGA  ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, UWABIKIRAMARIYA Immacule avuga ko kwibuka ari igikorwa gikomeye cyane, kibafasha  kwiyubaka  kandi ko abanyamuryango ba AVEGA , nyuma y’imyaka 20 Jenoside ihagaritswe, bishimira ko hari aho bavuye n’aho bageze mu bikorwa by’iterambere no kwigaruramo icyizere cy’uko nyuma y’ibyo byose byabashegeshe, ubuzima bwiza bushoboka, kandi bakaba umunsi ku munsi babuharanira.

Mu bibazo bahura na byo harimo kwivuza bikigorana cyane cyane  kubafite uburwayi budakira batewe na Jonoside, kuba nta Farumasi ikorana na FARG iri muri aka karere ka Rusizi ngo bajye babasha gufata imiti batagiye I Kigali, amazu bubakiwe ashaje,imanza  z’imitungo yabo yangijwe muri Jenoside  zitararangizwa n’ibindi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe itrambere ry’ ubukungu,mademe  Kankindi  Léoncie, avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kubikemura kandi aho bidashoboka biyambaze izindi nzego,kandi nk’uko abivuga, ngo yizera ko ibimaze gukorwa ari byo byinshi, bityo ibisigaye bikaba bitazagorana, kandi akaba yizera ko Akarere ka Rusizi, uko kazagenda kabona ubushobozi kazajya kagerageza kubikemura mu buryo bwose bushoboka.

Muri  iki gikorwa  kandi haremewe  Abapfakazi ba Jonoside batishoboye 36,aho bahawe imyabaro n’amafaranga azabafasha  mu ngendo z’abafite uburwayi batewe na Jenoside bahabwa taransiferi bajya kwivuza   I Kigali n’ahandi. Mu buhamya bwatanzwe n’abagize icyo bavuga bose  bashimye Ingabo zahoze ari iza FPR zahagaritse Jonoside.

No comments yet.

Leave a Reply

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Gicumbi – Kwibumbira mu ishyirahamwe bizafasha abakobwa babyariye iwabo kutongera kugwa mubishuko

Abakobwa bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi nyuma yo kubyarira iwabo bibumbiye mu ishyirahamwe ryo kubitsa no […]

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Kagame Says Violence against Women isn’t Rwandan

Rwanda President, Paul Kagame has warned against Gender Based Violence (GBV) saying that government will harshly punish the offenders. “Violence […]

AVEGA boss backs Kagame for third term

AVEGA boss backs Kagame for third term

Celestine Uwimpaye, the coordinator of Association of Widows of the 1994 Rwandan Genocide (AVEGA) in Western Province has backed the […]

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

I Burengerazuba: abanyamuryango ba AVEGA barifuza ko itegeko nshinga ryahinduka kugirango bakomeze gutera imbere

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abapfakazi yasize ihekuye ikabamaraho ababo n’utwabo baravuga ko ubu bamaze kwiyubaka mubijyanye n’ubuzima […]

Rwandan women on the frontline of fighting poor values – Ambassador Karabaranga

The Embassy of Rwanda in The Hague has highlighted the country’s  substantial progress towards gender empowerment and 64 per cent […]

Huye: Abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri koperative Mpore Mwari Kinazi

abakobwa 286 babyariye iwabo bishimira ko bahurijwe muri

Mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, abakobwa 286 babyariye iwabo bafashijwe kwibumbira muri Koperative Mpore Mwari Kinazi. […]