A bagore bakunze kubona inkunga nyinshi zigamije kubateza imbere, ariko kenshi izo nkunga ntizigire icyo zihindura ku mibereho ya bo. a bagore bakunze kugira ibibazo bituma badatera imbere biganje mu bice by’icyaro, kandi nanone benshi muri bo ugasanga bari mu cyiciro cya ba ntahonikora bigatuma bamwe bishora mu myuga idahesha agaciro umugore.

Rurarangwa Majoro Anselme uyobora ishami rishinzwe iterambere ry’umugore mu nama y’igihugu y’abagore

Rurarangwa Majoro Anselme uyobora ishami rishinzwe iterambere ry’umugore mu nama y’igihugu y’abagore

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo hari igihe haboneka inkunga zigamije guteza imbere abagore, ariko izo nkunga banazishyikirizwa ntizigire icyo zihindura ku mibereho ya bo, ahanini ngo bitewe n’uko ziba zatanzwe hatabanje gukorwa ubushakashatsi ku bibazo byihariye abagore bafite by’umwihariko ibikeneye gukemuka mbere y’ibindi nk’uko umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba, Uwingabiye Alice abivuga.

Agira ati “Uje wese aza afite gahunda ngo yo guteza imbere umugore. Wenda umuterankunga azanye amafaranga aje guteza imbere umugore ariko hatarabayeho umwanya wo kumenya ngo wa mugore baramuteza imbere mu biki, noneho na bwa bufasha buze nk’ibisubizo bushingiye kuri bya bibazo”

Inama y’igihugu y’abagore iri gukora ubushakashatsi butegerejweho kuzakemura icyo kibazo, bukaba buzagaragaza ibibazo bibangamiye abagore hirya no hino mu gihugu. Tariki 18/06/2014 mu karere ka Kayonza hahuriye abantu batandukanye mu nama nyunguranabitekerezo yari igamije gukusanya ibitekerezo ku bibazo bibangamiye abagore n’amahirwe ahari yakwifashishwa mu kubateza imbere.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu bari mu byiciro bitandukanye birimo abari mu nzego z’abagore mu turere tugize intara y’Uburasirazuba, abari mu nzego zifite aho zihurira n’abagore ndetse na bamwe mu bagore bahagarariye abandi mu byiciro binyuranye birimo icy’abacururiza ku dutaro, abasigajwe inyuma n’amateka, abahoze bakora uburaya n’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Icyo benshi muri bo bahurizaho ni uko ngo babura amikoro yatuma bakora udushinga twabafasha kubaho ku buryo burambye, bagasaba ko ko bakongererwa ubushobozi kugira ngo bashake uko biteza imbere aho gukomeza gukora imyuga itabahesha agaciro nk’uko Umutesi Gloriose wari uhagarariye abahoze bakora uburaya yabivuze.

Yagize ati “Ibibazo duhura na byo ni ubukene tukabura mitiweri, abana bakabura ibyo kurya, ugasanga benshi barimo baranasubirayo [mu buraya]. Twasaba kongererwa ubushobozi tubonye nk’abaterankunga dufite amaboko dushoboye gukora, ubushobozi ni bwo bubura”

N’ubwo hakigaragara ibibazo byihariye kuri bamwe mu bagore hirya no hino mu gihugu, ngo hari intambwe ikomeye yatewe mu gukemura bimwe mu bibazo byatumaga batsikamirwa. Muri byo ngo harimo kuba basigaye bafite uburenganzira ku izungara, uburenganzira bwo kwiga, ndetse n’ubwo kujya mu myanya y’ubuyobozi nk’uko Rurarangwa Majoro Anselme uyobora ishami rishinzwe iterambere ry’umugore mu nama y’igihugu y’abagore abivuga. Cyakora ngo kuri ubu ikiri gukorwa ni uguhangana n’ikibazo cy’ubujiji kicyugarije bamwe mu bagore, aho bigishwa gusoma no kwandika ari na ko bigishwa ibijyanye n’imishinga.

Ubu bushakashatsi butezweho kuzagaragaza ibibazo by’abagore ku buryo bwimbitse, ku buryo ibizabuvamo bibaye bigaragaza ukuri nyako kuri mu midugudu hirya no hino mu gihugu byagira ingaruka mu guhindura imibereho y’umugore nk’uko bamwe mu bagore bari bahagarariye abandi babidutangarije.

Share Button

No comments yet.

Leave a Reply

Meet The Most Hated Woman in FDLR

Meet The Most Hated Woman in FDLR

Esperance Uwineza has been thinking of reuniting with her husband after he escaped from the FDLR command base at Mweso, […]

Musanze: Abagore barishimira iterambere bamaze kugeraho

Abagore bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze barishimira iterambere bamaze kugeraho babifashijwemo n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta. […]

Rwandans Now Benefiting From New Maternity Law

Rwandans Now Benefiting From New Maternity Law

Mothers working for public and private employers can now begin applying for the newly enacted 12-weeks maternity leave to attend […]

First Lady in Boston to Raise Funds For Rwanda’s First Cardiac Center

Rwanda is expected to establish its first-ever cardiac care center , a very vital facility in the care of patients […]

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

​Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi. Ringuyeneza Odette ufungiye […]

Ngoma: Bamwe mu bagore bavutswa amahirwe n’abagabo babo

Imyumvire ya bamwe mu bagabo mu Karere ka Ngoma ituma abagore babo batabona amahirwe yo kwihangira imirimo banga kubasinyira ingwate […]