Gicumbi – Depite Murumunawabo yasabye abagore kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunjye

Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore  yateraniye mu karere ka Gicumbi Depite Murumunawabo Cecile yasabye abagore bo mukarere ka Gicumbi kuba umunsingi w’ubumwe n’ubwiyunjye bagashimangira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Ibi yabibasabye ubwo yatangaga ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda” aho yasabye abagore bo muri aka karere kuba umusingi n’intangarurgero mu ri gahunda za leta.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yababwiye ko ari uburyo bwo kwibonamo ubunyarwanda kurusha uko abanyarwanda bakwibonamo ibice bibatandukanya by’amoko by’ubuhutu n’ubututsi ndetse n’ubutwa.

m_Depite Murumunawabo yasabye abagore kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunjye

Depite Murumunawabo Cecile yigisha abagore ba Gicumbi gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Avuga ko abagore bagira uruhare runini rwo kubaka umuryango kandi burya iyo umuryango ari mwiza na sosiyete nyarwanda iba yabaye nziza.

Ndi Umunyarwanda ngo izaba umusemburo w’iterambere kuko iyo abantu bafite ubumwe bagera kuri byinshi kandi byiza.

Ati “ ubumwe twatakaje bwatewe n’abakoroni iki nicyo gihe cyo kongera kubugarura ndetse bugakomera abanyarwandakazi rero nimwe muzabigiramo uruhare.”

m_Depite Murumunawabo yasabye abagore kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunjye1

Abagore bari babukereye mu gukurikira ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda

Bamwe mubagore bitabiriye iyi nteko rusanjye batangaje ko nyuma yo guhabwa inyigisho za Ndi Umunyarwanda byabafashije kubohoka mu mitima yabo ubu bakaba bagiye kuyigisha abandi maze ubumwe bukabumbatirwa mu banyarwanda.

Umuhoza Marie Chantal avuga ko bagiye kubiba ubumwe mu bana babo kugirango bakurane urukundo.

Ibyo bizabafasha kumenya amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda bityo bakure baba mu Rwanda ruzira jenoside.

m_Depite Murumunawabo yasabye abagore kuba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunjye2

Depite Murumunawacu Cecile atanga ikiganiro

Abagore kandi muri iyi nteko rusanjye baganiriye ku iterambere ry’umugore aho bagiriwe inama na Ndejeje marie Rose wungirije uhagarariye abagore ku rwego rw’igihugu aho abasaba gutinyuka bagakora bakiteza imbere kuko aribyo shingiro ryo kwiyubaka.

Avuga ko iyo umugore amaze gutera imbere aba yageze no kumahoro arambye kuko usanga abadakora aribo bahugira mubintu bidafite umumaro sosiyete nyarwanda.

Muri iyi nteko kandi habaye kwisuzuma aho umugore wa akarere ka Gicumbi bageze mu iterambere aho benshi bibumbiye mu mashyirahamwe no mu makoperative ndetse bakaba bamaze no kumenya kugana ibigo by’amabanki aho benshi bakorana n’imirenge Saaco.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]