m_1024px-NgomaDist

Nyuma y’aho abanyamuryango ba AVEGA agahozo, umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,bakoreye ubuvugizi ku bantu 15 b’inshike bakeneye kwitabwaho mu karere ka Ngoma, mu bushakashakatsi bwimbitse urugo ku rundi maze haza kuboneka abagera kuri 50.

Aba bapfakazi b’inshike n’abageze mu zabukuru ubufasha bwabo bahise batangira kubuhabwa  binyuze mu mirenge bakomokaho nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma.

Muri rusange aba bakecuru b’inshike bageze mu zabukuru bashima cyane ko bitabwaho yaba inkunga bagenerwa na leta ndetse n’ umuryango ubahuza AVEGA ukababa hafi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence avuga ko nyuma yuko bagaragarijwe na AVEGA ko hari abanyamuryango bayo bakeneye ubufasha bageze muzabuku b’inshike, babasuye urugo kurundi.

Mu mirenge yose igize akarere bayigezemo babona n’abandi bakeneye ubufasha bwihuse, bose hamwe babona abagera kuri 50 kandi ngo ubwo bufasha bwamaze kubagezwaho binyuze mu mirenge.

Ubwo  Kirenga Providence yaganiraga na bamwe muri izi nshike bahuriye mu murenge wa Remera,

Yagize  ati ” Abo bantu bageze muri 50 inshike n’abageze mu zabukuru leta yarabatekereje, twamaze kohereza  inkongoro izajya ibafasha umunsi ku munsi. kugirango nti muzabure amata kandi mwaroroye. Leta irabatekereza ntabwo muzifuza nitwe bana banyu.” Iyi nkongoro igizwe n’amafaranga nubwo atigeze avuga umubare wayo cyangwa ayo buri muntu yari agenewe.

Uyu muyobozi yashimye umuryango AVEGA kubuvugizi ikora bigatuma bifasha n’ubuyobozi mu kurushaho kubakurikirana.

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku nshike za Jenoside, hasabwe ko igikorwa cya korerwaga ku rwego rw’akarere n’abanyamuryango b’AVEGA cyo kuremera inshike cyamanuka no ku mirenge kandi  kikanamenyeshwa abandi batari abanyamuryango bakaba nabo bakigiramo uruhare mu rwego rwo kubagaragariza urukundo.

Share Button

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Pieces to wake up your work wardrobe

Pieces to wake up your work wardrobe

Do you ever feel like you are in a bit of a rut when it comes to getting dressed for work? […]

Household chores you should do every day

Make the bed

Getting out of bed in the morning is tough. Making the bed after you get out of it is totally […]

How to wear your flat shoes gorgeously

Although it is true that shoes with heels are often a bit more elegant and can be flattering for your […]

Umugore yafatanywe ibiro 30 by’urumogi mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Umugore ucyekwa gukwirakwiza  ibiyobyabwenge mu gihugu yafatiwe mu karere ka Rubavu ku itariki 26 Kamena ahagana saa kumi n’ebyiri za […]

Biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga

Hano abana bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Abagore bo mu Karere ka Burera batangaza ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga, batoza abana gukora icyiza. […]

Abagore baributswa ko ari bo mbarutso y’amajyambere

Abagore bagize Inteko rusange bunguranye ibitecyerezo ku cyatuma barushaho gutera imbere

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bahagarariye abandi, bibukijwe ko ari bo mbarutso y’amajyambere bityo ko guhabwa agaciro bitavuze kwirengagiza […]