m_Mu myaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye abagore bibohoye ubukene

Aba ni bagore bo mu karere ka Gicumbi mu nama y’ibyo bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye

Mu gihe habura iminsi micye ngo hizihizwe umunsi wo kwibohora uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka mu Rwanda, abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bazizihiza uwo munsi bishimira ko bibohoye n’ubukene ubu bakaba nta mugore ugitega amaboko ku mugabo we.

Ibi kandi bakaba babishimira nyakubahwa perezida wa Repuburika Paul Kagame ko yabafashije kugera ku iterambere rirambye.

Abagore bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi babikesha kwibumbira mu mashyirahamwe no muri za koperative ubu bakaba barasezereye ubukene mu miryango yabo nk’uko byagarutsweho na Nyongira Jenovieve.

Bavuga ko ibi byose babigezeho babikesha Perezida wa repuburika Paul Kagame bityo Basanga kwizihiza umunsi wo kwibohora bakwiye no kuzirikana ko bibohoye ubukene.

Mwizerwa Esperance avuga ko muri iryo terambere bagezeho bajyiye babifashwamo na reta y’u Rwanda muri gahunda yo kuzamura amakene nabo bakabasha kwiteza imbere.

Ubu nyumba yo kugana ishyirahamwe ryo kubitsa no kuguriza abasha kwishurira abana be amashuri abikesha mafaranga agurizanya n’abo babana mu ishyirahamwe.

Nubwo ariko aba bagore bavuga ko bamaze kwiteza imbere bagasezerera ubukene basaba abagifite imyumvire iri hasi guhindura ibitekerezo bagakora bakiteza imbere.

Twagirayezu Edouar umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe abagore (gender) avuga ko abagore bo muri aka karere bamaze kwitabira umurimo aho usanga bose bibumbiye mu makoperative.

Benshi muri bo bibumbiye muri za koperative no mu mashyirahamwe ubu bafite udutabo two kuzigama ku buryo benshi bamaze no gutinyuka no gukorana na za banki baka inguzanyo bagashora mubucuruzi.

Kuba umugore mu Rwanda abasha gukora akiteza imbere ngo ni bimwe mubigaragaraza imiyiborere myiza yo mu Rwanda itarimo guheza bamwe bagasigara inyuma mu iterambere. Ubu abagore bakaba bishimira ko leta y’u Rwanda yabahaye ijambo ndetse ikabashyira mu myanya y’ubuyobozi kuko yasanze abagore nabo bashoboye gukora nk’ibyo abagabo bashoboye bityo hakaba ubwuzuzanye mu nzego zose.

 

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]