Yahisemo gucururiza inyumu kugirango yiteze imbere

Murekatete Clementine,utuye mu murenge wa Bushoki ,akarere ka Rulindo,avuga ko amaze imyaka irenge irindwi acuruza ibyuma bishaje.

Clementine avuga ko Ngo yabonye icyo gukora bimugoye ,niyo mpanvu akazi ke akubaha ngo nta n’isoni bimutera.

Avuga ko ibyuma bishaje  ari imari ishyushye iyo ubashije kubibona ,ngo kuko ubashije kubibona uba ufite agafaranga gatubutse. Gusa avuga ko adakunze kubona imari ngo kuko atuye mu cyaro kandi ibyuma byinshi bikunze kuboneka mu mijyi .

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe avuga ko ibi bintu yabitangiye akiri umukobwa ,kugeza ubwo ashatse umugabo.kandi ngo abona ubuzima bwo mu rugo rwe bugenda buhinduka umunsi ku munsi ,ngo kuko ubucuruzi bwe bubonekamo agafaranga gatubutse.

Murekatete Clementine yagize ati’Gucuruza ibyuma ni umurimo wanjye kuva nkiri umukobwa,ubu narashatse ariko umugabowanjye ntiyabimbuza kuko azi inyungu Bizana mu rugo,ahubwo nawe aranfasha tugakorana.

Avuga ko ababimuzanira babikura ahantu henshi,

ati”ababinzanira baba babikuye ahantu hatandukanye ,barabinzanira nkabagurira nanjye nkabijyana ikigali,hari abantu babigura bavuga ko babijyana ibugande.biraboneka kuko nshobora kugemura fuso ebyiri mu cyumweru.”

Muhire Theoneste, avuga ko agurisha ibyuma bishaje,ngo akaba abikura ahantu hatandukanye .avuga ko ajyenda abishakisha,cyane cyane ngo akunda kubikura mu nzira zigana ishyorongi.cyangwa mu masoko atandukanye aho baba bakoresha ibintu by’ibyuma.

Yagize ati”ibyuma bishaje wabashije kubibona ari byinshi, wasezera ku bukene,nk’ubu iyo nabashije kubibona,mba nongeye nariye.nshobora nko kubona ibiro maganatanu mu cyumweru.kandi bakangurira ku kiro ijana na mirongo itanu.jye byangejeje kuri byinshi kandi nta cyo mba nashoye uretse urugendo rwo kubishakisha.

Akomeza avuga ko ibyuma bitakiboneka nka mbere.

Yagize ati”ahubwo ntibikiboneka nka mbere.hari igihe nagurishaga nk’ibiro Magana arindwi mu cyumweru,ariko ubu nta byo nkibona byinshi kuko ababishaka babaye benshi .hari igihe abantu bo mu cyaro  batari bazi ko ibyuma bishaje  bishobora gukenerwa .None bose ubu bamenye ko ari imari “

Aba bacuruzi b’ibyuma bavuga ko  babijonjora bakurikije uko biba bimeze,ngo ibimeze nk’amabati ntibabikunda kuko nta buremere bigira.

 

 

Share Button

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Valentine’s day is here, it’s  the time to smell love in the air

Popularly known as Valentine’s Day— derived from the sketchy detailed story of a Roman priest, Saint valentines, observed by most […]

Nyamasheke: Ibanga ryo gukora cyane ryagize Nyirancuti umukire

Nyiranshuti Cecile

Nyiranshuti Cecile ni umwe mu bagore bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi,babikesha gukora cyane, kutitinya no kumenya gukorana n’ibigo by’imari. […]

How to accessorize maxi dresses

How to accessorize maxi dresses

There is nothing that makes one feel well covered as well as classy at any time of the day for […]

First Lady Says Rwanda’s Success Built On Reconciliation

Rwanda’s stability and social cohesion is a result of three clear choices: “Staying together; being accountable; and thinking big. This […]

Tips to make your polish last longer

Tips to make your polish last longer

Well who doesn’t want a perfect nails through the week or even have the pedicure/manicure last longer? With these tips, […]

Would you really take on natural hair over long curls?

Would you really take on natural hair over long curls?

It is a common adage that a woman’s respect is her hair but why would one want to cut it […]