Korora ingurube byatumye abona amashanyarazi,

Mukeshamungu Felicita utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera atangaza ko kokora ingurube bimufite akamaro kuburyo byatumye yikura mu bukene maze imibereho yo mu rugo ikazamuka.

Uyu mugore yoroye ingurube imwe. Avuga ko agitangira gushaka umushinga wo gukora yatekereje korora inka ariko arayibura maze yigira inama yo korora ingurube. Abisobanura muri aya magambo:

“Nagerageje gushaka inka mu gihe cyashize ntabwo nabashije kuyibona noneho ntashoboye kuyibona…nagize gutya mfata icyana cy’ingurube nkigura amafaranga ibihumbi 20 ndacyorora, kirakura…”

Akomeza avuga ko iyo ngurube imaze gukura yatangiye kubyara. Kuri ubu abasha kugurisha ibyana by’ingurube akarihira ababana be amashuri. Yanabashije kandi gushyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu ye byose abikesha iyo ngurube yoroye nk’uko abitangaza.

Ingurube yoroye ibyara kabiri mu mwaka. Ntabwo ibyara ibyana by’ingurube byinshi kubera ko ipima ibiro byinshi (ibiro 80). Ibyara ibyana batanu cyangwa batandatu. Icyana kimwe akigurisha amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 12 na 15 nk’uko Mukeshamungu abisobanura.

Yongera ho ko ayo mafaranga abona, iyo yagurishije ibyana by’ingurube, ariyo amukemurira ibibazo bitandukanye aba afite. Yizeye kuzakomeza gutera imbere abikesha ingurube yoroye nk’uko abivuga.

Usibye kuba Mukeshamungu yoroye ingurube, ni n’umuhinzi uhinga kijyambere kuburyo abaturanyi be bamwita “umugoronome” (n’ubwo ntabyo yigiye) kubera ukuntu ahinga neza k’umurongo.

Uburyo yorora mo ndetse n’uburyo ahinga mo abikesha inama zitandukanye agenda ahabwa n’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi babifashijwe mo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) nk’uko Mukeshamungu abihamya.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gisagara: Rural women ‘have achieved’ economic emancipation

Rural women in Gisagra district have achieved satisfying levels of economic emancipation, according to the National Council for Women (CNF). […]

Tips to getting the best from your Child

Tips to getting the best from your Child

A walk to any baby class in nursery school will have you see children sitting quietly in circles, forming orderly […]

Gisagara: Abagore baremeza ko hari aho bageze mu iterambere

Gisagara: Abagore baremeza ko hari aho bageze mu iterambere

Mu gihe zimwe mu nzego z’abagore mu karere ka Gisagara zigaragaza bimwe mu bikibangamiye iterambere ry’abagore, bamwe mu bagore bo […]

Rwanda’s First Lady Links Motherhood to Leadership

Rwanda’s First lady in Washington DC

The first Lady Jeanette Kagame has said motherhood and leadership are interlinked ingredients that have been instrumental in her advocacy […]

Musanze: Abagore bacuruza udutaro barizera ko ubuzima bugiye guhinduka kubera amakoperative

Musanze: Abagore bacuruza udutaro barizera ko ubuzima bugiye guhinduka kubera amakoperative

Abagore bacuruza udutaro mu Mujyi wa Musanze bazwi nk’ “Abazunguzaji” bavuga ko bafite icyizere cy’uko imibereho yabo igihe guhinduka nyuma […]

Gakenke: Abagore barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku

Gakenke: Abagore barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku

Abagore bo mu karere ka Gakenke barashishikarizwa kurushaho kurangwa n’isuku yaba ku mubiri cyangwa se no mungo zabo kuko aribo […]