Rwanda : Igiceri cy’amafaranga ijana cyabafashije guca nyakatsi kuburiri

 

Zimwe muri Matora zatanzwe na koperative Dusasirane

Zimwe muri Matora zatanzwe na koperative Dusasirane

Abagore bari muri koperative Dusasirane yo mu mudugudu wa Kabeza  mu murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi,bamaze gufashanya muri byinshi babikesha gutanga umugabane w’amafaranga 100 gusa. Ibi rero babikoze nyuma yo gusobanukirwa neza gahunda za Leta zo kwitabira gukorera hamwe maze bahera ku gikorwa cyo guca nyakatsi yo kuburiri.

Aba bagore bibumbiye muri koperative Dusasirane badutangarije ko hari intambwe imaze guterwa mu kwiteza imbere. Nyuma yo kwibumbira hamwe bakoze ikimina cy’amafaranga 100 ya buri cyumweru kuri buri munyamuryango, buhoro buhoro baza no kugera kuri 200 ya buri cyumweru  intego ari iyo kuzaca nyakatsi yo ku buriri.

Mukaremera Josée, atangaza ko ngo bagiye bamusindagiza kubera amikoro make kugira ngo icyo ashaka akigereho ubu abasha kuryama kuri matora abikesha iryo shyirahamwe.

Icyakora n’ubwo baciye nyakatsi ku buriri, hari imbogamizi aba bagore bagiye bahura nazo mu mikorere yabo ya buri munsi, harimo nko gutakaza abanyamuryango, nk’uko byatangajwe na Mukabahizi Alodie, umuyobozi wa koperative Dusasirane.

Bashishikarije abanyarwanda kwibumbira mu mashyirahamwe,  kuko ngo nta muntu umwe wigira, aribyo bizatuma biyubakira igihugu cyabo.

Koperative Dusasirane yatangiye tariki ya 7 Kanama  2011, ifite abanyamuryango 73 ku mugabane nshingiro w’amafaranga 100 kuri buri munyamuryango, kuri ubu isigaranye abanyamuryango 33 ari nabo baguriwe matola mu rwego rwo guca nyakatsi ku buriri.

Usibye kuba baguriranye matola zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 486.000, barateganya no kugurirana intebe ndetse no kuvugurura amazu atameze neza mu banyamuryango bayo.

 

 

 

 

Share Button

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Gatsibo: Why pregnant women should avoid herbal cures

Pregnant women or those trying for a baby should not take herbal remedies because of the risk of dangerous side […]

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Rwimiyaga: hari ibibazo bigaragara mu Akagoroba k’ababyeyi

Itsinda ry’akagoroba k’ababyeyi ryari rigizwe n’abagore bakorera mu isoko rya Rwimiyaga. Hari hibumbiyemo abagore 158 bizigamaga amafaranga 200 uko bateranye, […]

Gatsibo: Ababyeyi batwite barasabwa kwirinda imiti ya Kinyarwanda

Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro Dr. Mukama Twagira Diocles

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kiziguro butangaza ko hafi 85% by’ababyeyi bagira ibibazo babyara, ngo ari ababa barabanje kwivuza mu Kinyarwanda. Ubwo […]

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Ruhango: Umugore amaze kugera kuri byinshi abikesha igare

Uzabakiriho Agnes, utuye mu murenge wa Byimana, amaze imyaka 15 akora akazi ko gucuruza imyenda akoresheje igare, akavuvuga ko igare […]

Gisagara: Kwiteza imbere byagaruye amahoro iwabo

Abagore bo mirenge ya Kansi na Save mu Karere ka Gisagara bagabiwe inka na Jeannette Kagame, zabafashije kugarura umutuzo iwabo.

Abagore bahawe inka bahamya ko mbere batarahabwa izi nka bari bakennye ndetse bikabakururira umwiryane mu ngo kuko abagabo babaga bashinja […]

Ruhango: Umugore umaze imyaka 26 mu bucuruzi bw’inkweto arasaba bagenzi be kutitinya

Mukamana Tamari umudamu umaze umyaka 26 acuruza inkweto, avuga bimaze kumugeza kuri byinshi, we n’umuryango we, agasaba abagore bagenzi be […]