Rutsiro  Afite intego

Umubyeyi witwa Nyiransabimana Beatrice asanga gutera imbere ahereye kuri bicye bishoboka, akavuga ko icy’ingenzi mu buzima ari ukugira intego. Ibi abihera ku mugambi afite wo kugera ku nka n’inzu mu minsi iri imbere ahereye ku rukwavu yahawe n’abagiraneza nyamara we akabanza kurusuzugura.

Nyiransabimana Beatrice, atuye mu kagari ka Mageregere mu mudugudu wa Gitega mu murenge wa Mushubati. Ni umubyeyi w’abana batatu. Abarera wenyine kuko nta mugabo afite.

Umwana we muto w’imyaka ine yigeze kurwara bwaki, hanyuma amujyana kumuvuriza ku kigo nderabuzima cya Mushubati.

Kuri icyo kigo nderabuzima batoranyije ababyeyi bakennye kurusha abandi bagera kuri 20 bari bafite abana bagaragaraho ibibazo by’imirire mibi, buri wese bamuha urukwavu. Nyiransabimana na we yatoranyijwe hamwe na bo ahabwa urukwavu rw’urusekurume, ariko arutwara atarwishimiye.

Ati : “Bampaye rumwe rw’urusekurume ariko watekereza ukuntu abandi babaha inka, babaha ihene, jyewe numvaga narutwaye ndugaye ariko ubu ndashima Imana.”

Impamvu ituma ashima Imana nta yindi ngo ni uko yabashije kugera ku nyungu ishimishije mu buryo we atatekerezaga ayikuye kuri urwo rukwavu. Kuko rwari urusekurume, Nyiransabimana yarutizaga undi woroye inkwavu akabangurira, zabyara akamuziturira abana nka batatu cyangwa se bane.

Amaze kugira inkwavu zigera muri cumi n’eshanu, kwa muganga bamugiriye inama yo kujya abaga rumwe akarugaburira wa mwana we wari urwaye bwaki.

Nyuma yaho, izisigaye ngo yazijyanye mu isoko akuramo ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda. Ayo mafaranga ngo yahise ayaguramo ihene. Yarayizanye ayitaho irakura ku buryo ubu na yo yabyaye, bityo akaba amaze kugira ihene ebyiri.

Nyiransabimana yizeye ko mu minsi iri imbere azaba ageze ku nka ndetse n’inzu ahereye ku rukwavu yahawe n’abagiraneza

Ati : “Kubera ko nageze ku ihene iturutse kuri rwa rukwavu nasuzuguraga, nizera ko ihene nizimara kuba nk’eshanu nahita nguramo inka, na yo ikazamfasha kubona inzu yanjye n’abana banjye”.

Mu mibereho ye isanzwe, Nyiransabimana abaho abikesheje guhingira abandi kugira ngo abashe kubona ikimutunga we n’abana be, uwo yahingiye akamuhemba amafaranga y’u Rwanda 700 ku munsi.

Icyakora na we yifitiye isambu iciriritse ajya ahingamo. Mu bindi yakunze gukenera birimo ifumbire ndetse n’amata y’inshyushyu yo guha uwo mwana we wari urwaye bwaki, ariko bimwe muri byo nk’ifumbire ngo yatangiye kubigeraho ku buryo mu minsi iri imbere n’amata yizeye ko azayabona.

 

 

Share Button

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

First Lady in Boston to Raise Funds For Rwanda’s First Cardiac Center

Rwanda is expected to establish its first-ever cardiac care center , a very vital facility in the care of patients […]

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

​Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi. Ringuyeneza Odette ufungiye […]

Ngoma: Bamwe mu bagore bavutswa amahirwe n’abagabo babo

Imyumvire ya bamwe mu bagabo mu Karere ka Ngoma ituma abagore babo batabona amahirwe yo kwihangira imirimo banga kubasinyira ingwate […]

Nyirambarushimana avuga ko ahohoterwa n’umugabo babanye

Nyirambarushimana  Elizabeth wo mu Murenge wa Rwimiyaga aratabaza kuko umugabo batandukanye amusanga iwabo no mu isoko akamukubita akangiza ibyagatunze abana. […]

Bishimiye imbaraga babonye mu kurwanya ihohoterwa

Abahuguwe  bahawe inyemezabumenyi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, burashimira umuryango Global Community, umaze kubahugurira abazabafasha mu guhangana n’ihohoterwa ritandukanye. Ibi […]

Imirimo ivunanye ngo ibangamira iterambere ry’umugore

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance (Ibumoso) na Uwiragiye Anathole  umuhuzabikorwa w'uyu mushinga mu gikorwa cyo kuwutangiza

Umuryango Action Aid uvuga ko kuba umugore akora amasaha menshi kandi imirimo ivunanye, biri mu bibangamira iterambere rye. Imwe mu […]