M utuyimana Anonciata wo mu kagali ka Torero umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yahembwe na bagenzi be kubera ukuntu yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kugerageza kwibeshaho adategereje inkunga ziturutse hanze.

Nkuko uyu mugore abivuga, mu myaka itatu ibanziriza 2012, Mutuyimana yari mucyiciro cy’abatindi aho yahabwaga ubufasha na Leta, ariko inkunga abonya akazibyaza undi musaruro. Mutuyimana akomeza avuga ko kujya kurutonde rw’abafashwa byamuteraga isoni maze agaharanira kwiteza imbere.

Umugore yahembewe ko yaharaniye kwigira

Ubuhinzi bw’urutoki ni kimwe mubyamuzamuye

Uyu mugore ngo nta tungo yigeze ahabwa muri gahunda yo korozanya, ariko ugeze iwe uhasanga amatungo atandukanye, akaba avuga ko yahereye ku ihene zikamuha uburyo bwo korora n’andi matungo.

Igikorwa gikomeye uwo mugore ufite abana 3 akaba ari umupfakazi yagezeho ni uko yabashije kuvugurura urutoki rwe akoresheje amaboko ya ubu akaba agurisha ibitoki bipima ibiro hagati ya 50 na 80. Abana b’uyu mugore naboyabashyize mu mashuli kandi avuga ko azabarihirira kugeza aho bashaka.

Nyuma yo kubona ko yarwanya intambara itoroshye mu guteza imbere urugo rwe, CNF y’akarere ka Ngororero ikaba yaramugeneye ishimo inasaba abandi bagore kutitinya ahubwo bagaharanira iterambere ryabo.

Ibihembo Mutuyimana yahawe harimo icyemezo cy’ishimwe hamwe n’amafaranga ibihumbi 200 by’u Rwanda. Mukandekezi petronille uhagarariye urwego rw’abagore mu karere ka Ngororero akaba asaba abandi bagore bacyugarijwe n’ubukene gutera ikirenge mucya mugenzi wabo kuko kwitunga binyura umutima kurusha gutungwa n’abandi.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gasarenda: Nyinawumuntu Atunzwe no kuboha imigozi ifunga amabaro y’ibicuruzwa

Gasarenda: Nyinawumuntu Atunzwe no kuboha imigozi ifunga amabaro y’ibicuruzwa

  Christine Nyinawumuntu abeshejweho no kuboha imigozi ifunga amabaro y’ibicuruzwa, akayikoramo ibikapu, bigatuma abasha kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu […]

Ntibikwiye ko ba mutima w’urugo bahora mu kabari

Kimwe mu byo abagize inteko ishinga amategeko bagaye ubwo bari mu karere ka Huye basuzumaga uko gahunda zigenewe guteza imbere […]

Rulindo: hari abatwara inda z’indaro kubera amafaranga bakorera mu cyayi.

Rulindo: hari abatwara inda z’indaro kubera amafaranga bakorera mu cyayi 2

Mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hazwiho kugira umwihariko mu buhinzi bw’icyayi,icyayi gihingwa cyane cyane mu mirenge nka Base […]

How to choose comfortable and well-fitting underwear

Most women wear the same type of underwear for their entire adult lives and with the majority putting on substandard […]

Rusenge: Abagore biteje imbere kubera kawa

Abagore bahuguwe

Bamwe mu bagore bibumbiye muri koperative “Nyampinga” ikorera mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge ho mu karere ka […]

Rusizi: Abagore basabwe gusibira ku nshingano zabo

Rusizi: Abagore basabwe gusibira ku nshingano zabo

Ubwo basuraga umurenge wa Gikundamvura ku wa 26/01/2014, Depite Nyinawase Jeanne D’arc yasabye ababyeyi kwita ku isuku n’imirire myiza yo […]