Muhoza - Abagore barenga 270 biyemeje gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo

Abagore barenga 270 bo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko bakabererekera gasutamo ngo batakwa imisoro, biyemeje kwisubiraho, bakibumbira muri koperative kuko aribwo bazabasha gutera imbere.

Aba bagore bamaze amezi atatu baribumbiye mu matsinda, bavuga ko bo ubwabo bafashe icyemezo cyo guhagarika uwo mwuga, dore ko iyo bafatwaga bahitaga bamburwa utwabo, hakaba n’ubwo babihanirwa.

Ati: “Twararebye gukora umuntu ku giti cye bidakwiriye, tubona ko dukwiye kwishyirahamwe noneho tugakora byemewe n’amategeko”.

Mukantwari Illumine, umuyobozi w’iri shyirahamwe Abishyizehamwe, avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe bamaze kugera kuri byinshi, birimo kubonera ubwishingizi mu kwivuza abantu bagera kuri 15, bakaba bari no kubonera igishoro bamwe mu banyamuryango batabishoboraga.

Dukuzumuremyi Appollinaire, ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ishoramari mu murenge wa Muhoza, avuga ko aba bacuruzi bari bazwi ku izina ry’abafozi, batanga ikizere cyo kureka umwuga mubi, kuko aribo bifatiye icyemezo.

Ati: “Icyo bagomba kuvaho ni ukuva ku muco wo kudaca ku mupanga ngo asore, kuko bateza ikibazo hano mu mujyi, aho baza gucuruza kandi hari abandi bacuruza bimwe kandi bo barasoze”.

Avuga kandi ko bamaze amezi atatu bakorera mu matsinda kandi nta mategeko abarengera, bityo bakaba bari kubakangurira gukorera mu makoperative aribwo bazabasha gutera imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Claude, yashimye aba bagore aboneraho kubasaba gukorera hamwe, kandi bakitandukanya na bagenzi babo bataraza muri koperative, kandi abasaba kutazasubira inyuma ngo basubire mu makosa.

 

 

 

Share Button

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Yatorotse nyuma yo gukubita no gutwika imyenda y’umugore we

Yatorotse nyuma yo gukubita no gutwika imyenda y’umugore we

Ku wa 30/04/2016 Umugabo witwa Ndikumana Donat w’imyaka 34 y’amavuko yakubise umugore we anamutwikira imyenda ye n’iy’umwana. Byabaye saa saba […]

Nyagatare: Bamwe mu bagore ntibitabira umuganda

Nyagatare: Bamwe mu bagore ntibitabira umuganda

Bamwe mu bagabo batuye mu Mudugudu wa Mirama ya mbere bavuga ko abagore badakora umuganda baba biyambura agaciro bahawe. Babivuze […]

Kagame Warns No Rwandan Child Should Be On Streets

Kagame Warns No Rwandan Child Should Be On Streets

Every Rwandan child should go to school for the country to prosper, otherwise there will be consequences. And President Paul […]

Umugore kudoda inkweto bimubeshejeho n’umuryango

Niyonsaba umubyeyi w’abana 4 udoda inkwetomu mujyi wa Nyagatare.

Niyonsaba Josiane yatangiye umwuga wo kudoda inkweto awusuzugura none awubonamo ifunguro, ukamwishyurira ubukode akinishyurira abana ishuri Niyonsaba atuye mu Mudugudu […]

Kagame UPs HeForShe Commitment to 500,000 Champions

President Paul Kagame greets excited locals in Ngoma District on 1st leg of his 3-day tour of the Eastern Province.

From 100,000 commitment to raise that number of Rwandans backing the global HeForShe campaign, Rwanda made a new move this […]

Bahamya ko basezeye ubukene kubera kwizigama amafaranga make

Abagore batishoboye basezeye ku bukene kubera kwizigama amafaranga make, babasha kwikenura bafungura amaduka, abandi bagura amatungo n’imirima kandi biyishyurira n’ubwisungane […]