m_800px-NyagatareDistUmugore witwa Musengimana Collette wo mu kagari ka Masizi mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe aratangaza ko yahereye ku nguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ariko ubu akaba yarabashije kugera ku nka.

Musengimana avuga ko yagujije aya mafaranga mu kimina yibumbiyemo we na bagenzi be akayakoresha mu bucuruzi buciriritse, nyuma akaza kunguka ndetse akanagwatirizamo inka yaje kumubyarira iye bwite atunze ubu.

Ati “Narabanje mfata inguzanyo y’ibihumbi 10, ncuruza imyumbati, n’ibitoki nkatara, nkenga, nkagurisha umutobe ngera mu bihumbi 50, ngwatiriza inka y’ibihumbi 40 irabyara, imaze kubyara ubwo mbona iyanjye. Inka ni uko nayigezeho”.

Uyu mugore akomeza avuga ko kwibumbira hamwe n’abandi mu bimina bituma babasha kugurizanya hagati yabo bityo abashoboye gukora bakiteza imbere.

Avuga ko kugeza ubu mu nguzanyo yahawe n’ikimina yabashije kuguramo indi nka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 180, ihene y’ibihumbi 10 ndetse ikimina kikaba kimufasha no gukemura utundi tubazo two mu rugo.

Musengimana akomeza agira inama abandi bagore yo kwishyira hamwe bagahuriza ingufu zabo hamwe bityo bagafatanya mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Hirya no hino mu karere ka Nyamagabe, abagore bakomeje gutanga ubuhamya ko gahunda zo kwihuriza mu bimina byo kuzigama no kugurizanya ndetse no gukorana n’ibigo by’imari biri gutuma bihuta mu iterambere.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]