Umugore yiteje imbere ahereye ku  hihumbi 50, none arabara miliyoni ze zirenga 20

Mukangerageze Dancilla

Mukangerageze Dancilla utuye akagari ka kigararama, umurenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo ni umugore witeje imbere mu buryo bushimishije ,ahereye ku mafranga ibihumbi mirongo itanu, none ubu ku bwe avuga ko abaze ibikorwa bye byose asanga ahagaze mu mafranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20.

Nk’uko uyu mubyeyi abivuga ngo mbere yari umuntu w’umutindi nyakujya ,ku buryo ngo yageze n’aho yajyaga atungwa no guhingira abandi, ariko muri we agahora yumva aziteza imbere.

Dancilla avuga ko yatse inguzanyo y’ibihumbi 50 agatangira  ahinga inyanya , zimaze kwera arazigurisha ,nyuma akora  ubworozi bw’inzuki asarura ubuki ,amafranga yakuye mu buki ngo yayaranguyemo inkoko ,atangira ubworozi bw’inkoko .ubu akaba afite inkoko zigera ku bihumbi 4 na 500.

Uyu mugore avuga ko gutera imbere biharanirwa, ku bwe ngo ntiwakwiyicarira ngo uvuge ko uzatera imbere, akaba ari muri urwo rwego avuga ko we buri gihe inzozi ze zahoraga ari ugukora akaziteza imbere.

Avuga ko amaze kugera ku bintu byinshi .Ngo afite inzu y’ibyumba  umunani atuyemo, n’umuryango we ,ngo yubakiye nyirabukwe utari wishoboye nawe inzu igaragara yo kubamo, ikindi kandi ngo afite umuhigo wo kugura imodoka ya Daihatsu ,izajya imufasha kugemura amagi mu mujyi wa Kigali.

Gutera imbere kwe kandi ngo si we wenyine byagiriye akamaro kuko kugeza ubu hari abaturanyi batari bake amaze kugeza kuri byinshi ,barimo bane  yoroje inzuki,n’abandi 13 yoroje inkoko kandi ngo atanga n’akazi muri iyo mirimo ye y’ubuhinzi n’ubworozi akora,aho abara abakozi bagera kuri 21 ahemba.

Kuba umugore adakora mu rugo ngo hari ingaruka nyinshi yabibonyemo,aho avuga ko Ingaruka z’ubukene yahuye nabwo muri icyo gihe  ,ngo yagiye ahura n’ubwunvikane buke murugo n’umutware we ,kandi n’abana ango ntibagire umutekano kubera ubushyamirane bwahoraga mu rugo.

Akaba asaba abagore bagenzi be ko bagomba gufungura ubwonko bagakora ,ngo kuko yasanze bituma umuryango ugira umutekano n’amahoro.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]