A bategarugori bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, baratangaza ko batakigira ubwoba bwo kugana ibigo by’imali nko mu gihe gishize, ndetse bakanashima iterambere bari kugeraho babikesha Sacco, aho bahabwa inguzanyo bakabasha kwiteza imbere.

Gisagara: Abategarugori bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugana Sacco

Gisagara: Abategarugori bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kugana Sacco

Mu bihe bishize byagaragaraga ko ubwitabire bw’abagore n’abakobwa mu kwizigamira muri Sacco buri hasi cyane, bagasobanura ko biterwa no kuba bumva nta cyizere barigirira ku bijyanye no kwihangira ibikorwa ngo bake inguzanyo bakore, abandi nabo bakavuga ko nta mafaranga bagira, ngo kuko atungwa n’abagabo gusa, bityo akaba ari nabo bagira konti muri Sacco.

Ibi ariko si ko ngo bikimeze muri uyu murenge wa Kibirizi kuko abategarugori bamaze guhaguruka bashakisha uburyo bakwiteza imbere babikesha inyigisho n’ibiganiro bahabwa n’ubuyobozi, abenshi ubu bakaba baragannye ikigo cy’imali Sacco bakizigamira ndetse abandi bakanahabwa inguzanyo nk’uko abo twaganiriye babitangaza.

Nyiraminani Pascasie umwe muri aba bategarugori ati “Mbere narinzi ko nta mugore ugira amafaranga, nzi ko n’iyo nayashaka ntayabona, nkumva ko ari bwo buzima, ariko aho maze gusobanukirirwa ko nanjye nshoboye ubu maze amezi 6 ndi muri Sacco maze no kugurizwa amafaranga ibihumbi 100 ubu ngiye gutangira gucuruza imyaka. Sacco sinabona uko nyishima”

Uwimana Liberata ni umukobwa w’imyaka 23 avuga ko nawe ubu ahagurukiye kwiteza imbere binyuze muri Sacco.

Ati “Natangiye guca inshuro mfite imyaka 15 ariko kugera n’ubu ntacyo nari bwagereho gifatika kuko amafaranga nakoreraga yose nahitaga nyangiza no mubidafite umumaro, namenye ko nta buzima budafite intego kandi ko n’abakobwa dushoboye none ubu nsigaye mbona na maganatanu nkayajyana kuri Sacco namara kugwira nzashaka icyo nkora gifatika niteze imbere”

Nkundabumviye Patrick umucungamutungo wa Terimbere Kibirizi Sacco avuga ko impinduka igenda igaragara cyane ku bwitabire bw’abagore, aho mu kwezi kwa munani bari bafite abanyamuryango b’abagore basaga ibihumbi bibiri, mu kwa 10 bakaba ibihumbi bitatu. Avuga kandi ko ikindi cyiza ari uko bitabiriye no kuguza kandi bakaba bishyura neza.

Ati “Ubwitabire bumaze kuzamuka abategarugori bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kwizigamira muri Sacco kandi n’iyo bafashe inguzanyo bazishyura neza kurusha n’abagabo”

Mu banyamuryango basaga 6800 bari muri Sacco ya Kibirizi, kuri ubu abagera ku 3000 ni abagore n’abakobwa.

 

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]