Umugore yiteje imbere anatanga akazi ku bantu 10

Umugore witwa Yambabaje Gloriose ukomoka mu Karere ka Burera ho mu Murenge wa Kirambo atangaza ko amahugurwa yahawe na BDC yamugiriye akamaro yihangira akazi atera imbere none ageze ku rwego rwo guha akazi abantu  bageze kuri 10.

Yambabaje Gloriose yabyaje umusaruro amahugurwa ya BDC.

Uyu mubyeyi w’abana 12 avuga ko yatangiriye ku buhinzi n’ubucuruzi buciriritse, ku bw’amahirwe aza kubona amahugurwa atangwa na BDC atuma atinyuka gusaba inguzanyo ya banki ayishora mu bucuruzi.

Ngo yayashoye mu gukora imigati, atanga akazi ku bantu 10, andi yayubatsemo inzu y’ubucuruzi akoreramo indi miryango itanu arayikodesha ikamwinjiriza  amafaranga.

Yagize ati: “Navuye mu bucuruzi buciriritse, nshinga uruganda rukora imigati  mbasha gutanga akazi ku bantu batandukanye…nahanze akazi ku bantu 10 nkoresha.”

Nyuma y’amahugurwa ya BDC yibanda ku gutegura imishinga n’icungamari ry’ibanze, uyu Yambabaje asigaye ategurira imishinga  ku  bantu bashaka inguzanyo muri Banki ya Kigali bakamuha amafaranga.

Ibi byose   bitunze umuryango we w’abana 12,  ku buryo abishyurira amafaranga y’ishuri nta kibazo  ndetse bakabasha no kubona amafaranga ya mitiweli ku gihe. Yashimye ubufasha bw’amahugurwa  yahawe na BDC ya Burera kuko ari yo ntangiriro y’ubuzima bwe bwiza agezeho.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]