m_Abagore baragenda batinyuka ibikorwa byo kwihangira imirimo    

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Ngoma bibumbiye  mu makoperative   batangaza ko bamaze gutinyuka mu bijyanye no kwihangira umurimo kuko basanze bagenzi babo batinyutse mbere byarabafashije cyane bakaba bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Aba bagore babivuze mu gihe bigaragaye ko bamwe mu bagore bagiye batinyuka gufata inguzanyo mu mabanki  bagiye babasha kwiteza imbere maze bigatuma na bagenzi babo babasha gutinyuka kuzifata no gukora imishinga ibyara inyungu.

Bamwe muri  bo  batangiye  gukora imishinga  iciriritse ibyara inyungu  bagamije kwihangira imirimo ubu batanga ubuhamya bavuga ko mbere  wasangaga umugore yitinya avuga ko kuba yaba rwiyemezamirimo  atabishobora ari iby’abagabo, ariko  aho batinyukiye  gukora imishinga nk’abandi  ngo byateje imbere ingo zabo  ku buryo bahamagarira n’abandi  kwitinyuka kugirango bihute mu iterambere

Icyakora nk’uko abo bagore  bagera kuri 42 bagiye babigarukaho  ngo bajyaga bahura n’imbogamizi  mu gukora imishinga yabo kubera ubumenyi bucye  bikaba ngombwa ko biyambaza abandi bantu babibakorera, ariko nyuma yo  guhabwa amahugurwa bamaze kwiteza imbere nabo.

Kubera aya mahugurwa bagiye babona ngo ubu basobanukiwe no kuba  ba rwiyemezamirimo , ndetse banasobanukirwa  gahunda y’ibikorwa by’umushinga  n’imicungire myiza y’umutungo.

Umuhuzabikorwa w’umushinga FIOM Rwanda, umushinga wafashije aba bagore kubahugura, Uwimbabazi  Apolline ashimangira ko kugirango bahugure abo bagore ari uko basanze bakora  ariko inyungu ntiboneke, bakongeraho n’imicungire mibi y’umutungo w’ibikorwa byabo kubera ubumenyi buke  ibihombo ntibabashe  kubikurikirana.

Ayo makoperative y’abagore  afashwa na FIOM Rwanda  abarizwa mu turere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma akaba yibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubukorikori bakaba bamwe bamaze no kugera ku ntera  yo gushinga  inganda  ziciriritse zizajya zongerera agaciro umusaruro wabo kugirango birusheho kubateza imbere.

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]