Rubengera : Ababunzaga agataro ku mutwe bibumbiye hamwe none bafite isoko ry’intangarugero

Ababunzaga agataro ku mutwe bibumbiye hamwe none bafite isoko ry’intangarugero

Isoko rya cooperative Umubano Nyarwanda

Abagore bo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi biganjemo ababunzaga imboga n’imbuto mu muhanda barashima Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babateranyirije hamwe mu isoko bakibumbira muri koperative, ubushobozi bwabo bukaba bwariyongereye ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

 Ababunzaga agataro ku mutwe bibumbiye hamwe none bafite isoko ry’intangarugero2

Isoko rya cooperative Umubano Nyarwanda

Abo bagore bibumbiye muri koperative Umubano Nyarwanda, bakaba bafite isoko rya kijyambere ryubakiye, benshi bita “isoko ry’abagore rya Rubengera.”

Habimana Iraguha Clemence uyobora koperative Umubano Nyarwanda avuga ko batangiye ari abagore 15 bacururiza mu muhanda. Ngo bahoraga bahanganye na Leta n’inzego z’umutekano, bakubitwa, bakamburwa ibicuruzwa byabo, hakaba igihe bimeneka, ikindi gihe ndetse bakanyagirwa.

Bacururizaga cyane cyane imbere y’ikigo cy’amashuri cya Rubengera noneho abanyeshuri bakaza kugura imbuto nka avoka, imineke, imyembe, amacunga, n’ibindi, ibyo ngo bikabangamira ubuyobozi bw’ikigo.

Kubera ko icyo kigo ari icy’itorero rya EPR (Église Presbytérienne au Rwanda), ubuyobozi bw’ikigo bufatanyije n’ubuyobozi bw’itorero hamwe n’ubuyobozi bwa Leta bubakiye abo bagore isoko. Abo bagore bashishikarijwe kwishyira hamwe, batangira kuricururizamo ari abagore 15, mu mwaka wa 2009 babona ubuzima gatozi, bagenda biyongera, none ubu bakaba ari 60.

Bagitangira, buri munyamuryango yatangaga umugabane w’amafaranga 1500, none ubu kugira ngo bemerere umuntu kwinjira muri koperative yabo, ngo ni uko atanga umugabane w’amafaranga ibihumbi 140 kuko ari wo mugabane bagezeho.

Habimana uyobora iyo koperative ati “ntabwo twagize ubushobozi bwo kwiga, ariko uramutse uturebye ubona ko nta kibazo dufite dusa n’abantu bize.”

Mukamwiza yavuye ku mafaranga 1500 none ubu acuruza ibihumbi 300

Mukamwiza Ancile ni umwe mu banyamuryango ba koperative Umubano Nyarwanda. Avuga ko mbere atarayijyamo yacuruzaga imineke ifite agaciro k’amafaranga igihumbi na magana atanu, none ubu imineke yarayisezereye ahubwo afite inzu (depot) acururizamo amakara afite agaciro k’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko kugira ngo igishoro cyiyongere abikesha iyo koperative kuko iyo babonaga umunyamuryango ucuruza amafaranga make baramwongereraga akarangura byinshi noneho akazabasubiza ayo bamugurije.

Ubwo bucuruzi bw’amakara akorera muri koperative bwamufashije kubaka inzu no kurihira abana babiri amashuri yisumbuye, butuma abona n’imyenda yo kwambara akambika n’abana be.

Uwayesu we ku munsi acyura inyungu y’ibihumbi 10

 Ababunzaga agataro ku mutwe bibumbiye hamwe none bafite isoko ry’intangarugero3

Uwayesu Jeannette ni undi munyamuryango wa koperative Umubano Nyarwanda, akaba ayimazemo imyaka itandatu yibanda ku bucuruzi bw’ibirayi. Mbere atarayizamo yaranguraga agafuka kamwe k’imyembe ku mafaranga 1500, agacyura inyungu y’amafaranga 300 ku munsi, ntagire icyo amumarira agereranyije n’ibyo yabaga akeneye.

Gukorera muri koperative ngo byamugiriye akamaro kanini kuko ubu asigaye arangura ibiro magana ane by’ibirayi, akabicuruza bikarara bishize, agatahana ibihumbi icumi by’inyungu ku munsi umwe.  Ubucuruzi bw’ibirayi bumuha ubushobozi bwo gutunga umuryango we ugizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana batatu, akaba yarabashije no kwiyubakira inzu ayikuye muri koperative.

Uwayesu ati “ariko ubu n’undebye agira ngo nkora mu karere kubera ko nabaye umusirimu, nta kibazo mfite ndambara umwenda mwiza, umwana wanjye akambara neza, mituweli nyitanga ku gihe, urumva ko hari impinduka zabayeho.”

Abanyamuryango ba koperative Umubano Nyarwanda bize uburyo bwo gutangira mituweli hamwe nka koperative, ndetse bagatangira na bamwe bo mu miryango yabo. Uko ari abantu 60 bose hamwe batanga mituweli ingana n’ibihumbi 720. Buri munyamuryango atanga ibihumbi 12 agatangira abandi bantu batatu bo mu muryango we.

Mu bindi byiza bagaragaza byo gukorera muri koperative ngo ni uko iyo umuntu yahombye, cyangwa se yarwaye, amafaranga yose akayakoresha yivuza, koperative imuguriza amafaranga atagira inyungu, akayakoresha, akazayabasubiza nyuma.

Abayamuryango ba koperative Umubano Nyarwanda bashishikariza abandi bakibungana ibasi n’agataro ku mutwe kuza bakabegera bakabereka uko bakora kugira ngo babone inyungu itubutse biteze imbere. Umuntu ufite ubushobozi buke na we ngo ntabwo ahejwe kuko wa mugabane ungana n’ibihumbi 140 batamusaba kuyatangira icyarimwe yose, ahubwo ngo agenda ayatanga mu byiciro.

N’ubwo hari aho bageze biteza imbere, baracyafite imbogamizi

Nk’uko ibyo bacuruza byiganjemo imboga, imbuto, isambaza n’amafi, abagize koperative Umubano Nyarwanda bifuza guhabwa ubufasha bwatuma ibicuruzwa byabo bitangirika, bikabasha kubikwa neza kandi igihe kirekire. Isoko bacururizamo na ryo rigaragara ko rimaze kuba rito ku buryo bitaborohera kwakira abandi bashaka kubagana, bakaba bakeneye ahandi hantu hagutse ho gucururiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Emmanuel Mutuyimana, avuga ko iyo koperative ifite akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu, ikaba ari na yo mpamvu ubuyobozi buyihora hafi mu gushakira hamwe icyayiteza imbere. Uwo muyobozi avuga ko ikibazo cy’isoko bubakiwe mbere bakiri bake, none ubu rikaba ryarabaye rito bakizi, bikaba byarahuriranye n’uko aho iryo soko ryubatse hagiye kunyuzwa umuhanda wa kaburimbo uva Karongi ugakomeza mu turere twa Rutsiro na Rubavu.

Imitungo y’abo bagore ngo yamaze kubarurwa baranishyurwa, ubu ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’umurenge hamwe n’izindi nzego zibahagarariye barimo kureba uburyo bakwimurwa, bakubakirwa irindi soko ryiza kandi ryagutse kugira ngo n’abandi bashaka kubagana bazaze bisanga.

Nyuma yo kububakira irindi soko ryagutse, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa ngo bazareba uko babatera inkunga yo kubafasha kubika neza ibicuruzwa byabo byiganjemo imboga, imbuto n’amafi  kugira ngo bitazajya byangirika, bityo barusheho gutanga serivisi nziza ku babagana.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]