Yemeza ko arusha abakiriya abahungu bakorana umwuga wo kogosha

Uwambajimana Charlotte uri mu kigero cy’imyaka 25, avuga ko muri salon akoramo ariwe ugira abakiriya benshi yogosha ugeranyije n’abandi bahungu bakorana, cyakora ngo hari n’abamuca intege bamubwira ko ari gukora umurimo utamukwiye.

Uyu mukobwa, avuga ko yabanje gukora akazi ko koza abantu mu mutwe igihe bamaze kogoshwa, ariko nyuma aza kubona ko hari abagenda batiyogoshesheje bitewe n’uko abogosha baba batazindutse.

Ati: “Njyewe nkunda kuzinduka. Bitewe n’uko ari njye wararanaga urufunguzo, hari abantu bazaga kwiyogoshesha mu gitondo hakaba ubwo bagenda batiyogoshesheje bitewe n’uko babuze ubogosha. Ni uku nahise mfata icyemezo cyo gutangira kogosha”.

Avuga ko yatangiye yigira ku bana biyogoshesha ibintu bitaruhije, nyamara ngo hamwe n’ubufasha bw’abO bakoranaga bagendaga bamugira inama, yemeza ko nta nyogosho n’imwe atakogosha.

Ati: “Hari n’abazana amafoto babonye kuri interineti narangiza nkahita mbogosha uko babinyeretse nta na kimwe nishe”.

Uyu mukobwa, yemeza ko afite abantu benshi bamugana ngo abogosha, bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo kuba yarigeze kubogosha bakabona yogosha neza, kuba bifuza kogoshwa n’umukobwa bwambere n’izindi.

Ibi kandi byemezwa na Amina Nyiramutarambirwa umukoresha wa Charlotte, uvuga ko yamukuye ahandi, bitewe n’uburyo yari amuziho ubuhanga ndetse no kugira abantu yogosha benshi.

Ati: “Namukuye muri Salon yitwa VIP hano mu mujyi wa Musanze muzana muri iyi yacu yitwa Fenduz salon. Ubu niwe muntu ugira abakiri benshi muri iyi salon, byongeye kandi ashoboye imirimo yose ikorerwa hano”.

Imwe muri iyi mirimo ngo ashoboye gukora, harimo kuboha inwere, kudefiriza, gusokoza, koza mu mutwe ndetse n’iyindi, ibi bigatuma ngo Charlotte ahora afite byinshi byo gukora, cyakora ngo igihe kinini akimara yogosha.

Charlotte, avuga ko afite gahunda yo kuzazigama amafaranga abona, maze nawe akazashinga salon ku giti cye, kugirango arusheho guteganyiriza ejo hazaza. Yemeza kandi ko icyo gihe azakora neza cyane bitewe n’uko azaba ari umwe mu bakozi azaba akoresha.

Ati: “Ibintu byo gukora muri salon nibyo nize. Icyo naburaga ni ukogosha none nabyo narabimenye. Ubu rero niwo mwuga nzakora ubuzima bwanjye bwose, kandi nziko uzanteza imbere bitewe n’uko nanabikunda cyane ».

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]