Kirehe- Abagore bakora umwuga w’ubukorikori batashye inyubako yabo ifite agaciro ka Miliyoni 15

Kirehe- Abagore bakora umwuga w’ubukorikori batashye inyubako yabo ifite agaciro ka Miliyoni 15

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 23/01/2014, abagore bibumbiye mu itsinda rikora ibijyanye n’ubukorikori, batashye ku mugaragaro inzu bubakiwe n’umushinga utegamiye kuri Leta FIOM Rwanda, bakaba bavuga ko kuba bamaze kubona inzu bakoreramo ari intambwe ikomneye kuko ubukorikori bwabo bugiye gutera imbere.

 Mutengayire Aurerie ni umwe mu banyamuryango b’iri huriro, avuga ko kuba babonye aho gukorera biri mu bibafasha gukomeza guhura baboha uduseke, akaba avuga ko ibi biri mu bishimangira ubumwe n’ubwiyunge, uyu mudamu kandi akomeza avuga ko bahuraga n’imbogamizi zo kutagira aho bakorera ikindi kandi ngo ni uko ibyo bakora kuri ubu nta soko bari babona ari nayo mpamvu usanga batagurisha ibikoresho byabo neza.

 Kirehe- Abagore bakora umwuga w’ubukorikori batashye inyubako yabo ifite agaciro ka Miliyoni 15  2

Rukwatage Janvier uhagarariye FIOM Rwanda, ubwo batahaga iyi nyubako ku mugaragaro yatangaje ko ibi biri muri gahunda yo gufasha abagore bakora ibintu bijyanye n’ubukorikori ariko binyuze mu makoperative, akaba avuga ko iyi nzu babubakiye ari uburyo bwo kububakira inzu ibikorwa bakazajya babikorera mu makoperative iwabo ariko bakajya bazana ibyo bakoreye iwabo mu makoperative muri iyi nzu babubakiye mu rwego rwo kugira ngo bimenyekane.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko iki gikorwa cyo kuba barabubakiye inzu kigiye kuba iterambere ry’abagore aho bazajya bahuriza hamwe ibikorwa bitandukanye bazaba bakoze mu rwego rwo kwiteza imbere, akomeza avuga ko iyi nyubako izafasha abagore kwiteza imbere aho bazajya bahuriza ibyo bakoze bijyanye n’ubukorikori bakabigurisha bityo bikaba byanamenyekana mu buryo bworoshye kuko bizaba bihurijwe hamwe.

Iki gikorwa cyo kubaka iyi nyubako cyatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15 aho bateganya hazajya hakorerwa n’abagore bo mu mirenge ya Kirehe, Kigina na Gatore bakazajya bakoreramo ibikorwa bitandukanye by’ubukorikori.

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]