Abagore bari mu itsinda babara amafaranga yo kwishyura banki.

Abagore bari mu itsinda babara amafaranga yo kwishyura banki.

Abagore bakora ibijyanye n’ubucuruzi bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Cyabingo bibumbiye mu matsinda bagasaba inguzanyo zo gushora mu bucuruzi byabateje imbere uyu munsi batanga ubuhamya ko bakirigita ifaranga.

Aba bagore bakorana n’Urwego Opportunity Bank bahabwa inguzanyo bishyura mu gihe kitarenze amezi ane ariko bakishyura buri cyumweru, inguzanyo bahabwa bazishyura neza kandi bakagira amafaranga basigarana yo kwikenuza mu ngo zabo.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 06/02/2014 bicaye biteguraga kwishyura amafaranga y’iki cyumweru, batubwiye ko gusaba inguzanyo byabateje imbere hamwe n’imiryango yabo.   Nizeyimana Eustochie arimo kubara inoti za 2000 n’iza 5000 z’abanyamaryango b’itsinda akuriye yatangaje ko mu myaka itatu amaze mu itsinda byamugejeje ku nzu y’ubucuruzi y’imiryango ibiri, ikindi abasha kuvugurura inzu atuyemo.

Nizeyimana  ati: “Mu myaka itatu mazemo natangiye mfite akazu nshururizamo k’umuryango umwe, ubu mfite inzu y’imiryango ibiri ifite na bingalo hari na z’annexe (ibikoni)  ebyiri. Inzu nabagamo yari iy’amategura, narayivuguruye nashyizeho amabati,  nabashije gushyiramo na sima n’inzugi ndimo gushyiramo iza metalique…”

Undi mugore witwa Nizeyimana Donathile na we atanga ubuhamya ko yateye imbere kubera inguzanyo, ngo amaze kubaka inzu irimo umuriro w’amashanyarazi ku muhanda, yaguze inka z’inzungu ndetse na moto ikorera amafaranga.

Nk’uko babyivugira,   ikindi ngo abagore bafashe inguzanyo babona amafaranga yo kwishyura mitiweli,  ibikoresho by’abanyeshuri, amavuta, igitenge n’ibindi bitandukanye bakenera mu rugo nta kibazo, bityo bakabashishikariza gutinyuka inguzanyo z’ibigo by’imari.

Kiruhura Jean de Dieu ukorera Ishami ry’Urwego Opportunity Bank rya Ruhengeri yemeza ko mu kwishyura inguzanyo hatabura ibibazo ariko ngo abasabye inguzanyo bagakurikiza inama babahaye bishyura neza.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]