Gicumbi – Abagabo basanga abagore babo aribo bazanye impinduka muri gahunda ya dusasirane

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore abagabo bo mu karere ka Gicumbi babonye umwanya wo gushimira abagore babo impinduka nziza bazanye mu mibereho myiza y’ingo zabo harimo gahunda ya dusasirane na gahunda y’igikoni cy’urugo.

Kamana Emmanuel avuga ko iyo barebye aho bageze mu ngo zabo cyane cyane gahunda ya Dusasirane basanga abagore babo aribo babigizemo uruhare rukomeye rwo guca nyakatsi kuburiri ubu bakaba basigaye baryama kuri matora.

m_Abagabo basanga abagore babo aribo bazanye impinduka muri gahunda ya dusasirane

Bazanye matora zo guha bagenzi babo

Avuga kandi ko iyi gahunda yatangiye abagore bibumbira mu matsinda bakagurizanya amafaranga make make nyuma yamara kugwira bagatangira kugurizanya umwe umwe ariko ugasanga ayo mafaranga bayagurizanya bihaye intego yo guhita bagura matora yo kuryamaho.

Ati “ jyewe naratashye mbona ibintu murugo byahindutse twari dusanzwe turyama kuburiri butagira matora ababuzi nibwo twitaga urutara cyera nuko nsangaho matora.”

Avuga ko yaryamye akumva asinziriye neza bitandukanye na mbere akiryamira imisambi n’ibindi bintu bitameze neza baryamiraga umugore we ataragura matora.

Ndereyima Fulgence avuga ko, we haje impinduka yo guteka neza ariko ibyo byose byazanywe n’umugore we kuko yitabiraga gahunda iba mu mudugudu iwabo yiswe y’igikoni cy’urugo.

m_Abagabo basanga abagore babo aribo bazanye impinduka muri gahunda ya dusasirane1

Abagabo basanga abagore babo aribo bazanye impinduka muri gahunda ya dusasirane1Igikoni cy’urugo bazana iyo bateka bitandukanye

Avuga ko muri gahunda y’igikoni cy’urugo bigamo uburyo bwo gutegura indyo yuzuye irimo intungamubiri ihagije ndetse ugasanga ibyo bigishijwe barabishyira mubikorwa murugo rwabo.

Avuga ko usanga nubwo babaga bafite ibyo guteka kubitegura byabagoraga cyane bityo ugasanga barya nabi ariko nyuma yo kwibumbira hamwe n’abandi bagore bo mu mudugudu atuyemo ubu imirire yarazamutse neza ugereranyije na kera uko baryaga.

Ibi kandi byashimangiwe na depite Kabasinga Chantal aho avuga ko ubu umugore w’umunyarwanda amaze kwiteza imbere aho bigaragarira buri wese ko haricyo umugore ashoboye gukora.

Avuga ko umugore ashoboye kwiga kimwe nk’umugabo kandi ko ashoboye no gukora ibyo umugabo yakora.

Yashishikarije abagore gutinyuka bagakorana na za banki bityo bakabasha gukora imishinga miremire ibyara inyungu.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gupfakara si ukubura amaboko, kuko kuboha uduseke birantunze – Nyirakamana

Kuboha uduseke bituma adasabiriza

Mu gihe hari abagore babura abo bashakanye bakihutira gushaka abandi bagabo, bamwe mu bapfakazi bo mu murenge wa Karama barakangurira […]

Rulindo: More men embrace family planning

Rulindo: More men embrace family planning

More men in Rulindo district have embraced a family planning to support their wives in improving social conditions through giving […]

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

Nyabihu: Job creation program commended for improving livelihoods

 Members of “Dufashanye Umurimo” a women cooperative for basket making in Rega cell, Bigogwe sector of Nyabihu district commend a […]

Abagore bo mu Bigogwe bari kuboha ibikapu bizabacutsa ku bagabo

Abanyamuryango ba koperative ‘Dufashanye mu murimo’ ikorera mu kagari ka Rega mu murenge wa Bigogwe baravuga ko umushinga bamaze ane […]

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abagabo 200 b’i Rulindo bamaze kwifungisha kubyara ngo bafatanye n’abagore

Abashinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo baravuga ko abagabo bagenda bumva akamaro ko gufatanya n’abagore babo gahunda yo kuringaniza urubyaro, […]

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]