Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo ateganya kugura imodoka izajya imufasha mu bucuruzi bwe bw’amasaka kandi yarahereye gusa ku mafaranga 3000.

Nyirahaguma, ufite imyaka 50 y’amavuko, ni umwe mu bagore bo mu karere ka Burera bamaze kwiteza imbere bahereye ku bintu bike. Arera abana babiri kandi bose bariga.

Uyu mugore avuga ko nubwo yahereye ku mafaranga make ubu afite kuri konti ye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri. Ngo ku kwezi kumwe ashobora kwizigamira amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 100 aturutse ku bucuruzi bwe bw’amasaka.

Ngo ayo mafaranga agenda akura mu bucuruzi bwe niyo azagenda yongera ndetse akanaka n’inguzanyo muri banki ubundi akigurira imodoka ye bwite izajya imufasha mu bucuruzi bw’amasaka. Ngo ijya kuyamurangurira n’iyo akodesha.

Agira ati “(we n’umugabo we) Tuzagure imodoka yacu ijye ituzanira amasaka…noye kujya nkodesha imodoka, njye njyana iyanjye inzanire amasaka.”

Inzira ndende igoranye

Nyirahaguma avuga ko kandi kugira ngo agere kuri ibyo byose yanyuze inzira ndende kandi igoranye. Ngo ariko ntiyacitse intege. Ngo kuba yarafashe igitekerezo cyo kuba yakwiteza imbere ngo ni uko yari abayeho nabi we n’umugabo we.

Agira ati “Nari mbayeho nabi nta kintu nari mfitiye, ngeze aho ndebye ko ntakoze ubwo bushakashatsi ntabaho, nazicwa n’inzara.”

Imyaka mike nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, ngo nibwo yafashe amafaranga y’u Rwanda 3000 maze ayagura ikibwana cy’ingurube aracyorora. Ngo uko cyagendaga kibyara niko yabashaga nawe kwikura mu bukene.

Agira ati “…akagurube karakura, karabyara, kabyara ingurube 11…ngurisha ibyana 10, ibyana icumi bampamo ibihumbi 30…ndetekereza mbona ko ntazabona ifumbire ntaguze inka, nguramo inka, ibihumbi 10 bisigaye nguramo amasaka…”

Nyirahaguma akomeza avuga ko nyuma yo kugura amasaka yayinitse nyuma akagurisha amamera. Ngo yatangiye agura umufuka umwe w’amasaka, bigera aho agura imifuka itanu y’amasaka none ubu ngo imodoka niyo ijya kumurangurira toni icumi z’amasaka ziguze amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Akomeza avuga ko ariko muri uko kwiteza imbere ndetse no muri ubwo bucuruzi bwe afatanya n’umugabo we.

Agira ati “Yamfashije mu byo kungurira amasaka, arajya kuyanzanira kure, araza nkayinika, tukagurisha, ni uko…ubu ari kuzana imodoka yose (y’amasaka) tukinika, tukagurisha n’abaturage…”

Akomeza avuga ko iyo umugabo n’umugore bafatanyije bagera kuri byinshi. Ngo abumva ko baba banyamwingendaho ntacyo bageraho.

Agira ati “Abantu (abagore) badashobora gufatanya n’abagabo babo, ngo bazaba banyamwigendaho, babyikorere ku giti cyabo, ntabwo bazabigeraho…nifuriza bagenzi banjye kugira ngo bakore ibyo nkora, bagere ikirenge mu cyanjye nabo baziteze imbere, bazazamuke.”

Nyirahaguma akomeza agira inama abagore bagenzi be ko bagomba nabo gushishikarira gukora bakareka kujya basaba buri kintu cyose abagabo babo.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]