Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho nyuma y’imyaka 20 babuze inshuti n’abavandimwe babo.

Bakaba basaba abandi bagore bapfakajwe na jenoside kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagahaguruka bagahangana n’ingaruka basigiwe na jenoside, kuko ngo icya mbere gifasha umuntu ni ukwegera abandi bakungurana ibitekerezo.

Mujawandori Cheva, numwe mu bagize iyi koperative Imena Ruhango ikorera mu murenge wa Ruhango, twamusanze aho bakorera ubworozi bw’amageja buvamo indodo zifashishwa mu kuboha imyenda, atubwira ko batangiye kwegerana ari abantu bari baraheranywe n’agahinda kubera kubura abana n’abagabo babo.

Amagweja avamo ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda

Amagweja avamo ubudodo bwifashishwa mu gukora imyenda

Ariko kugeza ubu bakaba bafite aho bamaze kwigeza ndetse barahamagarira bagenzi babo kubegera kugirango bafatanye kwiteza imbere.

Iyi koperative ifashwa n’Avega, abayigize ngo batangiye bakusanya amafaranga make kugeza ubwo batangiye kuyakoresha mu bihinzi bw’imyumbati kugeza ubwo baje kubona inkunga zitandukanye, aho ubu bamaze kwigurira imirima mu gihe batangiye bakodesha.

Aya magweja borora avamo ubudodo, iyo bageze igihe cyo kuyasarura ngo bayatwara mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bw’ibobere no  korora amagweja akaba aricyo cyibashakira isoko

Uwurukundo Jenevieve umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko ngo uretse inyungu aba banyamuryango bakura muri iyi koperative, binabongerera icyizere cyo gukomeza kubaho kandi neza, Kuko mbere aba babyeyi bataratangira guhura, ngo wasangaga bafite ubwigunge bukabije, aho umwe atabashaga no kuba yakwegera abandi, ahubwo buri wese agaheranwa n’agahinda ukwe. Ariko buri wese akaba yibona muri mugenzi we ndetse ubu ikibaranga ngo ni ugusabana kenshi.

Mu rwego rwo guha imbaraga iyi koperative, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bw’ibobere no  korora amagweja, cyabageneye umukozi uhoraho wita ku bikorwa byabo Gatete Jean Bosco, uvuga ko igishimishije cyane ari uko kuri ubu bamaze guhindura imyumvire y’ibyo bakora. Ndetse bakaba bagenda banatera imbere.

Iyi koperative yatangiye mu mwaka 2008 ikaba ifite abanyamurwango 23, buri mwaka bakaba babasha kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]