Kivuruga: Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Bamwe mubagore bakorera muri koperative Twiyubahe Kivuruga batangaza ko kwishyira hamwe bakihangira umurimo wo gutera amarangi mu myenda, byabateje imbere kuburyo bushimishije kandi binatuma bagira agaciro karenze ako bari bafite mbere.

 Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Abanyamuryango b’iyi koperative bemeza ko kuri ubu umugore nawe agomba guseruka agashaka ifaranga, akagira uruhare mu kwikemurira ibibazo byabo, kuko biruta gutegereza ngo uzabikorerwe n’umugabo

Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro2

Felicite Niyitegeka, umunyamuryango wa Twiyubahe kivuruga, avuga ko amafaranga babona ayasuganya ubundi akazayakoresha mukindi kintu kizamugirira akamaro.

 Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro3

Ati “ udufaranga tugenda tugabana ducye mu nyungu tubona nabashije kugenda ntwegeranya mbese bingana n’uruhare rw’umugore w’umunyamuryango,  nabashije kubakamo inzu y’ubucuruzi ubu ndateganya gutangira kuyicururizamo kandi ihagaze nka miliyoni imwe”.

 Niyitegeka yemeza kandi ko uretse kuba batera ayo marangi mubitenge, banayatera mu mashuka kuburyo nabyo bibafasha kuba iwabo mungo bashobora kuryama neza kandi heza.

Florance Nyirandikubwimana nawe ni umunyamuryango wa Koperative Twiyubahe Kivuruga  avuga ko uretse kuba ashobora kwambika umuryango we binamufasha mu kwishyurira mituweri igihe kuko mbere atabishoboraga.

Nubwo kandi abanyamuryango ba koperative Twiyubahe Kivuruga bavuga ko hari ibyo bamaze kugeraho banemeza ko hari zimwe mu mbogamizi zikibazitiye kugirango bagere neza ku iterambere rirambye nkuko babisobanura.

Marie Grace Nyirandorero umubitsi muri koperative Twiyubahe Kivuruga avuga ko zimwe mumbogamizi bahura nazo zishingiye kumikoro macye bafite kugeza ubu kuko babuze amikoro ahagije kugirango bajye no kwihugurira ahandi bateye imbere kubarusha.

Ati “kugeza ubu dukora moderi imwe, ariko tubonye abaterankunga bakatujyana nka Nyacyonga hariyo abandi bantu bakora nk’ ibi byacu twabasha gukora ibintu binonosoye neza kuburyo natwe bajya babigura hirya no hino mumasoko”.

Console Akingeneye avuga ko uburyo bakoramo moderi zabo bubavuna cyane kuko bapfukama igihe kinini mugihe baba barimo kuzinga umwenda kandi bukaba aribwo buryo bwonyine bazi.

Ati “ turamutse tubonye ubushobozi tugakora urugendoshuri tukajya Nyacyonga tukabona ukuntu babikora byatuma duhindura moderi kandi zitavunanye kuko zikorwa umuntu ahagaze byatuma n’abakiraya bacu babona moderi nyishi”.

Marie Josee Ndagiwenimana umuyobozi wa Koperative Twiyubahe Kivuruga, avuga ko bafata imyenda y’umweru bakabanza kuyizinga ubundi bayayishyiramo amabara bigatuma umwenda uzamo amabara neza.

Ndagiwenimana akomeza avuga ko mbere umugore Atari azi gusobanuka ngo abe yagera aho abandi bari, ariko kuri ubu ngo byose barabishoboye kuko n’ifaranga bazi kurishaka.

Ati “ ni muri ubwo buryo rero abagore ba Kivuruga twateye imbere twambara neza, tunambika n’abatware bacu nabo bakambara neza”.

 Igitambaro kimwe cyatewe irangi Koperative Twiyubahe Kivuruga ikigurisha amafaranga ibihumbi 7, ni koperative igizwe n’abanyamuryango 16 uretse umugabo umwe urimo abandi bose ni abagore.

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]