m_NyamashekeDist

Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza imbere ndetse agateza imbere n’umuryango we.

M. Goretti Uwanyirigira  atuye mu mudugudu wa Mahero mu kagari ka kagatabo mu murenge wa Bushenge, avuga ko yiberaga mu rugo akumva ko ibintu byose umugabo azabizana mu rugo, akumva nta n’impamvu yo kugira umuhate wo kujya gushaka ifaranga kuko yumvaga umugabo ari byose.

Uwanyirigira yaje kujya muri koperative  atangira gucuruza imyenda ndetse aguza na banki amafaranga angana na miliyoni y’amanyarwanda akavuga ko yafungutse amaso ndetse urugo rwe rukaba rumaze gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “iyo ukifungiranye iwawe uteze byose ku mugabo, usanga ntacyo mugeraho ariko jyewe ibitekerezo byanjye byaragutse, nagujije amafaranga nimara kuyishyura nzaguza andi menshi kurushaho  ku buryo mu gihe kiri imbere hari byinshi nzaba maze kugeraho”.

Uwanyirigira avuga ko ashobora kumenya uburyo yunguka kubera yagiye ajya mu mahugurwa menshi ndetse akanamenya igihe yishyurira banki, akaba afite abakozi benshi akoresha, akarihirira abana be ndetse akaba amaze no kugura amatungo menshi, agasaba abagore kuva mu bujiji bagahaguruka bagakora.

Uwanyirigira avuga ko acururiza mu isoko rya Kamembe no mu isoko rya Bushenge, akaba ateganya no kuzagera mu yandi masoko akomeye.

Uwamahoro Francine nawe ngo yagujije miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ashinga iduka ricuruza ibikoresho byo mu biro (papeterie), kuri ubu ngo abona azishyura banki umwenda ukavamo adategereje ko igihe bamuhaye kigera kuko abona bitera imbere.

Uwamahoro avuga ko mbere byari bimugoye kumva ko yafata iya mbere nawe agashaka ifaranga kuko yabonaga atabona intangiriro y’ibyo azakora, akibwira ko abashobora gukora imishinga ari abafite amafaranga menshi, nyamara aho agereye muri koperative yunguranye ibitekerezo n’abandi baramutinyura atangira mu bintu biciritse none ageze kuri byinshi.

Yagize ati “abana banjye barihirwa nanjye, singitega ko umugabo angurira igitenge nanjye nshobora kwigurira umwenda ndetse nkaba nagurira umwana wanjye icyo akeneye, umugabo wanjye arishimye kurusha mbere”.

Uwamahoro avuga ko abagore bakwiye kwagura imitekerereze yabo bagatinyuka bagakora, ko hagora gutangira, iyo watinyutse byose birikora.

Nyiramujyambere Julienne atuye mu mudugudu wa Bugamba, akagari ka Shangi, mu murenge wa Shangi avuga ko iyo utageze aho abandi bari ngo bakumare ubwoba udashobora gutera imbere.

Nyiramujyambere avuga ko yamaze kujya mu mushinga wo korora amatungo kandi ngo yizeye ko mu minsi ya vuba azaba yatangiye kubona umusaruro kuko inka ye igiye kubyara. Agakangurira abandi bagore gufata iya mbere bagakora kandi bagatinyuka.

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]