Nk’uko yabidutangarije ubwo twamusuraga mu rugo iwe aho yororera izi nkoko,  Alphonsine Nyiranzakizwanayo  w’imyaka 37 y’amavuko, utuye mu mudgudu wa Burunga, umurenge wa Gihudwe, mu karere ka Rusizi, avuga ko igitekerezo cyo kuzorora yagitangiye amaze kurangiriza amashuri yisumbuye  mu buvuzi bw’amatungo ariko akamara igihe kirekire atarabona akazi ngo n’aho akabonye akakabona kure y’umuryango we ngo ku buryo yumvaga atajya kugakorayo  ngo anawiteho, ngo nibwo yicaye atekereza icyo yakora adasabirije akazi Leta cyangwa abigenga, abifashijwemo n’umugabo we,yiga umushinga watuma ahubwo atanga akazi asanga agomba korora inkoko.

Rusizi: Alphonsine Nyiranzakizwanayo amaze kugera ahashimishije mu iterambere abikesha ubworozi bw’inkoko.

 Yatangiye umushinga wo korora izo nkoko  mu mwaka wa 2010, atangirira ku nkoko 100 gusa none ubu ageze ku nkoko 3000.

Izo nkoko ngo zirimo ibyiciro 2, harimo iz’inyama n’iz’amagi ku buryo inkoko imaze amezi 2 ivutse ayigurisha amafaranga 3000 y’amanyarwanda kandi ngo yatangiye kuyobokwa n’abakiliya b’ingeri zose, barimo n’abanyekongo baza kuzirebera iwe  ku buryo ubu atekereza kwagura umushinga we ukagera kure.

Avuga ko ubwo bworozi bw’inkoko bwamufashije cyane mu rugo, bukaba bwaratumye yiga kaminuza akaba yaranayirangije, ubu akaba afite impamyabushobozi ya A0 mu kwiga no gutunganya imishinga, akaba afasha umugabo we mu  kurihira abana amashuri no kubabonera ubwisungane mu kwivuza, atibagiwe no kubagaburira neza kuko ngo amafunguro yabo ya buri munsi amagi atabura mo kandi n’akanyama ntibirirwe bajya kukagura ku isoko keretse iyo bashaka izikomoka ku yandi matungo, kandi ubu ngo akaba yakwibarira nibura umushahara w’amafaranga 400,000 y’amanyarwanda mu kwezi yakuyemo ayo guhemba abakozi 5 akoresha muri ubwo bworozi akaba ateganya no kubongera.

Avuga kandi ko ubwo bworozi bwe bumaze kumenyekana kuko yanabiherewe igihembo cya mbere mu marushanwa y’aborozi , yari yahuje aborozi 8 bo mu karere ka Rusizi muri Mutarama 2013,akabihererwa amafaranga 200,000 y’amanyarwanda n’ibikoresho bitari bike by’ubworozi , bigeretseho n’impamyabushobozi, akaba yumva  atanatinya kurushanwa mu rwego rw’igihugu ,ndetse na mpuzamahanga .

Ubu amaze gutera intambwe yo kugira imashini imufasha guturaga amagi ku buryo atagikenera cyane gutuma imishwi aho yayitumaga mu gihugu  cy’uBubiligi, akaba ateganya kugura imashini nk’iyo yo mu rwego rushimishje ngo igura 6,000,000 z’amafaranga y’uRwanda ikazamufasha guturaga imishwi imeze neza, akazajya agurisha iyo mishwi ku bayishaka bose bo mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nk’uko madame Alphonsine Nyiranzakizwanayo akomeza abivuga, ngo mu nzozi afite akoresheje ubwo bworozi bw’inkoko, arateganya gukora ubworozi bw’amafi yororerwa I musozi, akorora n’ingurube nyinshi akoresheje ibisigazwa by’izo nkoko, kandi ngo mu bushake n’ubushobozi buzaboneka abigereho.

Avuga ko ibiryo by’izo nkoko bitamugora kubibona kuko ngo abyikorera, ubu akaba amaze no koroza abantu bagera ku 100, akaba anatanga inama ku byerekeranye n’ubworozi bw’inkoko kubazishaka, kandi n’abaturanyi, ngo ibyiza bikomoka kuri ubwo bworozi ntibibura kubageraho.

Yasoje ikiganiro twagiranye asaba abagore bagenzi be, cyane cyane abarangije amashuri, yaba ayisumbuye cyangwa na kaminuza kutitinya ngo bumve ko badakoreye abandi  batabaho, abakangurira kwihangira umurimo no kuwunoza  badategereje ak’imuhana, kandi ko ahari ubushake no gutinyuka byose bishoboka.

Tags:

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]