U mubare w’abana b’abakobwa babyara batarashaka kuri iki gihe ugenda wiyongera, ku buryo hasigaye haboneka n’abakiga mu mashuri abanza babyara. Ikibabaje ni uko ababyeyi batabasha kwihanganira abana babo, bakabirukana mu rugo. Ese kubirukana si uburyo bwo kubashora mu buraya? Ubwabyo se si ukubahohotera?

Izi mpungenge zagaragajwe na Madamu Jeanne Nyirakamana, umwe mu bagize njyanama y’Akarere ka Huye. Yabwiraga abahagarariye inzego z’abagore mu Mirenge igize aka karere, abatuma ku bagore bahagarariye.

Madamu Nyirakamana yateruye agira ati “abagore turi guhohotera abana bacu. Umwana agize ibyago atwaye inda, ku ishuri baramwirukanye, nawe mu rugo uramwirukanye. Azaba hehe? Azatungwa n’iki? Umwana abyaye we azabaho gute? Aho abo si ba bandi batoragurwa ba nyina babataye?”

Akenshi abana b’abakobwa birukanywe n’ababyeyi gutyo basigaye biyunga ari nka batanu bakipangira inzu yo kubamo. Madamu Nyirakamana ati “aho bapanze baba batunzwe n’iki? Tureke gushora abana mu buraya”.

Ikibabaje ni uko muri abo birukanwa haba harimo na ba bandi bataye ishuri bakiga. Kwishora bakiri batoya mu buraya kubera ko nta bundi buryo bwo kubaho baba bashoboye ni ikibazo giteye inkeke mu muryango nyarwanda.

 

 

Tags: , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Abagore bo mu  murenge wa Jarama  bavuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere bashaka icyabinjiriza amafaranga bahisemo gushinga coperative  yo […]

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

  Women in Jarama sector in Ngoma District have formed a cooperative to transport passengers across the river to Bugesera […]

Six blazers every stylish woman should own

Six blazers every stylish woman should own

With so many Rwandan women stepping up in fashion industry, many styles are showing up around town and most have […]

Look chic and styled up in maxi dresses

Look chic and styled up in maxi dresses

Long dresses are elegant, comfy and chic and it all depends on how you style it by selecting the right […]

Mukama: Yasabirije imyaka 12 none ubu ameze neza

Kugira ubumuga ntibivuze ko nta mwuga n’umwe washoboraga gukora. Ibi ni ibyemezwa na Musengimana Epiphania wo mu kagali ka Rugarama […]

Fashion essentials every 20-something should own

Fashion essentials every 20-something should own

For girls in their 20s, you are finishing school, and really starting to stand on your own two feet. But […]