Rwanda | Hari aho abagoreMu muco nyarwanda wa cyera, abagore n’abakobwa cyane cyane abagiye imugongo cyangwa abari mu mihango babuzwaga kwegera imizinga y’inzuki kugirango batava aho bazitera umwaku.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu basaza ba cyera, bakoraga umwuga w’ubuvumvu no kugeza magingo aya bakaba bakiwukora, ngo byari bibujijwe ko umugore yakwegera umuzinga w’inzuki kuko yashoboraga gutuma zidakora ubuki nk’uko bisanzwe zikaba zakwigumura ntizinakore na buke kuko zumvise umugore uri mu mihango.

Umusaza witwa Kayijamahe wo mu karere ka Muhanga, avuga ko yemera iyi miziririzo kuko ngo no kugeza magingo aramutse acyorora inzuki ngo nta mugore cyangwa umukobwa wamugerera hafi y’ibyima by’inzuki ze kuko yemera ko bazitera umwaku.

Avuga ko mu rwego rwo kwirinda, ibi bibazo byose, ngo nta mugore numwe waba uwagiye mu mihango ndetse n’utayigiyemo wemererwaga kwegera inzuki cyangwa kurya ubuki bwazo kuko batabaga bafite ubushobozi bwo kumenye mu byukuri niba yagiye mu mihango cyangwa atayigiyemo.

Yongeraho ko ikibazo kinini ngo ni uko hari abagore badakundwa n’inzuki kurusha abandi, ati: “hari abagore bagira akaboko kabi cyane kuburyo aramutse yegereye inzuki zawe cyangwa akarya ubiki atarava mu mihango zahita zigumura zikaburya bwose ntugire icyo ucyura”.

Nyamara magingo aya Leta y’u Rwanda aho yimakarije, ubwuzuzanye n’uburinganire ndetse igakuraho na zimwe muri za kirazira n’amahame yahezaga bamwe cyane cyane abagore, hari bamwe mu bagore batangiye gukora imyuga yari igenewe abagabo kandi yari ikizira ku bagore.

Mujawabere Anna ni umukecuru w’imyaka 70, yatangiye gukora umwuga w’ubuvumvu mu mwaka w’1996 kugeza magingo aya akiwukora. Avuga ko yatangiye uyu mwuga yikandagira kimwe na bagenzi be kuko bari bazi ko ari ikizira ku bagore kandi bakumva ko bazahomba kuko inzuki zizabanena zikarya ubuki bwose.

Mu ishyirahamwe ry’abavumvu b’abagore bari barimo ngo bashakaga umuvumvu w’umugabo akaba ariwe ubahakurira.

Avuga ko uyu muvumvu yasangaga ubuki bwose nta buri mu byima kuko ngo inzuki zabaga zegerewe n’abagore, bimaze kuba inshuro nyinshi aba bagore bashatse uburyo bareba mu byukuri niba batera umwaku inzuki maze ahubwo basanga wa mugabo yarabanzaga akiba ubuki maze akababeshya ko hari umugore uri mu mihango wazikubaganije.

Ibi ngo byateje urujijo n’umwiryane muri aba bagore kuko buri wese yakekaga ko ari mugenzi we wagiye mu mihango maze akegera inzuki kandi bibujijwe.

Mujawabera avuga ko nyuma kumenya ko ibyo byose ari ubusambo bw’abagabo ngo bafashe icyemezo cyo kujya bigira mu mizinga bagahakura, none ngo ubu bamaze gutezwa imbere no kwihakurira.

Mushumba Desire, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ishami rishinzwe ubuvumvu bwa kijyambere, mu muryango RDI avuga ko iyi miziririzo y’abanyarwanda ku nzuki yari ukwiharira ibyiza kw’abagabo kuko hari n’ahandi bahezaga abagore mu bikorwa byiza.

Mushumba avuga ko kuri ubu amakoperative y’ubuvumvu bafite ngo ni ay’abagore gusa kuko hagati ya 28 na 30% ari ay’abagore gusa kandi ngo n’andi yitwa aya bose agizwe ahanini n’abagore n’abakobwa.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Ngoma: Banze gusabiriza ku bagabo babo bashinga koperative yo kwambutsa abahinzi mu bwato

Abagore bo mu  murenge wa Jarama  bavuga ko mu rwego rwo kwiteza imbere bashaka icyabinjiriza amafaranga bahisemo gushinga coperative  yo […]

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

Ngoma: Women form cooperative to fight poverty

  Women in Jarama sector in Ngoma District have formed a cooperative to transport passengers across the river to Bugesera […]

Six blazers every stylish woman should own

Six blazers every stylish woman should own

With so many Rwandan women stepping up in fashion industry, many styles are showing up around town and most have […]

Look chic and styled up in maxi dresses

Look chic and styled up in maxi dresses

Long dresses are elegant, comfy and chic and it all depends on how you style it by selecting the right […]

Mukama: Yasabirije imyaka 12 none ubu ameze neza

Kugira ubumuga ntibivuze ko nta mwuga n’umwe washoboraga gukora. Ibi ni ibyemezwa na Musengimana Epiphania wo mu kagali ka Rugarama […]

Fashion essentials every 20-something should own

Fashion essentials every 20-something should own

For girls in their 20s, you are finishing school, and really starting to stand on your own two feet. But […]