Nyagatare: Kuba hari ibyahindutse mu muco nko guhabwa umunani no kwiga ku mwana w’umukobwa bitanga icyizere ko ihohoterwa rikorerwa abagore rizaranduka burundu.

Ibi ni ibyatangajwe na Gikoko Jane uhagarariye inama nkuru y’abagore mu karere ka Nyagatare ni mu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri uyu muhango kandi Imiryango 29 yo mu tugali twa Nyamirama na Nyagashanga yasezeranye kubana akaramata mu rwego rwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  mu miryango yabo.

Zimwe mu ngaruka z’ihohoterwa ngo n’ubukene no kubuza abana uburenganzira haba ubwo kurerwa neza no kwiga. Mu buhamya yagejeje ku mbaga yari yitabiriye uyu muhango, Kajugiro Marthazali umaze imyaka 5 gusa abana neza n’umugore we mu gihe bamaranye isaga 30 bashakanye, yagaragaje ko mbere bari abakene kuburyo nta mwana wabo wajyaga mu ishuli, kuba muri Nyakatsi ndetse no kubura ibibatunga.

Kuri ubu ariko ngo iterambere bararikabakaba dore ko ubu bafite amatungo mu rugo, bafatanya gushaka ibitunga umuryango wabo ndetse ubu abana bato bakaba barashyizwe mu ishuli.

Uretse kuba umuryango urangwamo ihohoterwa uzirana n’iterambere ngo iri hohoterwa ribangamira n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ariyo mpamvu kurirandura bireba buri wese nk’uko Amahirwe Denise umukozi w’umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA ushinzwe kwimakaza uburinganire mu rubyiruko yabisobanuye.

Kuriwe ngo buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ntihagire urebera ihohoterwa.

Kuba umwana w’umukobwa yarahawe uburenganzira kugera ku mugabane ndetse akagana n’ishuli mu gihe yarakuraga atezweho inkwano gusa ngo bitanga ikizere ko ihohoterwa rikorerwa igitsina gore rizacika burundu.

Gikoko Jane umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare asobanura ko ngo umugore nabasha kwiga akaba yakora akitunga aho guhora ateze ko abikorerwa n’umugabo ngo ihohoterwa rizacika burundu.

Ibi kandi nibyo byashimangiwe na Mbabazi Jane umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango wasabye abari bitabiriye uyu muhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina gukora ibyiza kugira ngo batazasiga inkuru mbi imusozi igihe basoje urugendo rwabo ku isi y’abazima.

Ngo byaba bibaje igihe umuntu yitabye Imana buri wese avuga ati dukize umusinzi cyangwa umugore w’umwanda n’ibindi bibi bitandukanye kandi hari byinshi byakorwa bityo ntuzibagirane mu bantu kubera ibyo bakuziho.

N’ubwo iminsi 16 yo gukangurira abantu kurwanya ihohoterwa yasojwe ngo ntibivuze ko iki gikorwa gihagarariye aha ahubwo ngo kizakomeza ndetse ingo zirangwamo amakimbirane zisurwe zigirwe inama. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Amahoro mu muryango, amahoro ku isi yose. Twese hamwe turandure ihohoterwa rishingiye ku gitsina ».

Uyu muhango wabereye mu kagali ka Nyagashanga wasojwe n’indahiro z’imiryango 29 yiyemeje kubana akaramata mu rwego rwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango. Kuva iyi gahunda yo gushishikariza abantu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangira mu karere ka Nyagatare kuwa 25 Ugushyingo, imiryango 59 yo mu mirenge ya Karangazi na Gatunda niyo imaze gusezerana imbere y’amategeko. Umukagurambaga wagaragaje ubwitange mu gukangura abantu yahembwe amafaranga y’uRwanda ibihumbi 25 mu rwego rwo kumushimira ubwitange yagize.

 

 

Tags: , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Gisagara: Imirimo myinshi idahabwa agaciro umugore ahoramo wenyine ituma atiteza imbere

Gisagara: Imirimo myinshi idahabwa agaciro umugore ahoramo wenyine ituma atiteza imbere

  Mu bibuza umugore wo mu cyaro gutera imbere harimo imirimo itandukanye idahabwa agaciro, ituma akora nabi ubuhinzi bwe bwagombye […]

Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

m_Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action aid bwagaragaje ko muri rusange umugore wo mu cyaro akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi […]

Rulindo: Women urged to work with financial institutions

MP Mukayijore asked women in Rulindo to get loans and start small income generating projects

Women in Rulindo district have been urged to be confident and work with financial institutions for sustainable development. The call […]

Rulindo: Ubujiji, kwitinya n’umuco ni bimwe mu bibangamira bamwe mu bagore batuye ibyaro mu kwiteza imbere

Depite Mukayijore arasaba abagore kwitinyuka bagakorana n'ibigo by'imari

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo, ngo kuba hakiriho bamwe muri bagenzi babo bakiyumvamo umuco […]

Rulindo: Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya Consolee utuye mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo ngo kuba ari umugore wihagazeho kandi wifashije abikesha kuba haragiyeho […]

Kayonza: Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing

Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing2

Using appropriate technology women in Kayonza district today can now make beautiful soap bars using local materials. Women for Women […]