Mazane : Abagore bahatuye babangamiwe n’ubuharike abagabo babo babakorera

Abagore batuye mu kirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, baratangaza ko babangamiwe nuko abagabo babo babaharika abandi bagore.

Abo bagore bavuga ko akenshi abagabo babo babata kuri icyo kirwa maze bakazumva ko bashatse abandi bagore cyane cyane abatuye hakurya y’amazi mu kagari ka Jarama mu karere ka Ngoma nk’uko bivugwa na Nyiraminani Jeanine umwe mubahuye n’icyo kibazo.

Yagize ati “ ubu njye umugabo wanjye yarantaye ashaka undi muri iki kirwa tumaze kubyarana abana batatu, uwo baje gushakana nawe yaramutaye bamaze kubyarana abana babiri none yagiye hakurya aha Jarama yishakira undi mugore”.

Si uwo gusa kuko uwitwa Mukarugema Donatille nawe avuga ko umugabo we yamutanye abana bane maze ashaka abandi bagore babiri ubwo bakaba babaye batatu.

 Abagore bahatuye babangamiwe

Ndayizeye Alfred Mandela  umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mazane

“ kuva yansigana abana bajye ubuzima bwarankomereye kubarera birangora, ubu dutunzwe n’uko mba nagiye mu rufunzo nkashaka urwaba rwumye maze nkarugurisha. Umufungo umwe bampa amafaranga mirongo itanu, ubuse ko ataguze n’ikiro cy’ ifu y’igikoma ubona nabigira nte”.

Abo bagore n’abandi bavuga ko babayeho mu buzima bubi, kuko batajya mu mazi ngo barobe amafi yo kurya no kugurisha kuko bisaba ingufu z’abagabo.

“ uretse ko tutanabishoboye n’ubusanzwe amafi nta kiboneka nka mbere muri iki kiyaga, ikindi twajyaga dutunzwe no guhinga none aho twahingaga amazi yarahuzuye kuburyo ubu tubayeho nabi. Cyeretse badukuye muri iki kirwa bakaduha amasambu yo guhingamo nta kindi cyadukiza” ni Mukarugema Donatille ubivuga.

Ndayizeye Alfred Mandela n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mazane avuga ko aribyo koko bahangayikishijwe n’icyo kibazo.

Ati “ mu rwego rwo kugikemura ubu umugabo tumenye ko ashatse undi mugore tujya kumukurayo kuko n’abaturage ubu barabimenyereye, ikindi kandi dushishikariza abashakanye gusezerana imbere y’amategeko”.

 Abagore bahatuye babangamiwe1

Bamwe mu bana batuye mu kirwa cya Mazane usanga barangwa n’umwanda

Icyo kibazo cyo gusezerana imbere y’amategeko kikaba kitazashoboka kugerwaho ijana ku ijana muri ako kagari kuko ku ngo 216  izigera kuri 40 nizo zimaze gusezerana imbere y’amategeko, naho abandi ntibizashoboka kuko hari abagabo bafite abagore nka batatu cyangwa bane. Ndayizeye ukomeza ubivuga.

Kubera ubuharike buri muri icyo kirwa usanga abakobwa barongorwa bakiri bato, ndetse ugasanga nta kuboneza urubyaro bihari.

Ikirwa cya Mazane gituwe n’abaturage bagera kuri 972 n’ingo 216. Abenshi batunzwe n’umwuga w’uburobyi.

No comments yet.

Leave a Reply

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Yahereye ku mafaranga 3000 yiteza imbere none ngo agambiriye kugura imodoka ye bwite

Umugore witwa Nyirahaguma Anatalie utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, avuga ko amaze kwiteza imbere ngo kuburyo [...]