RUSIZI: Abagore baracyatinya inguzanyo z’Amabanki bavuga ko zabahombera

M u gihe hari abavuga ko muri iki gihe kubona inguzanyo ya Banki bitoroshye, bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi bavuga ko batinya gufata inguzanyo z’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse kubera gutinya igihombo.

Untitled

Icyakora hari abagore bacye bavuga ko kubera  uburambe bafite mugukoresha  amafaranga ya Banki   basigaye batinyuka gufata amafaranga menshi bakayashora mubikorwa bifatika kandi bakunguka ku buryo bugaragara.

Impamvu y’ingenzi aba bagore barimo Yankurije Antoniya bavuga ko batinya inguzanyo za Banki ngo ni uko badacuruza bityo bagatinya gufata amafaranga yunguka batinya ko ngo bahomba bikabaviramo guteza ibyabo.

Kurundi ruhande hari abagore barimo Mukashema Saverena bavuga ko inguzanyo ari nziza ariko kuyifata bisaba imibare myinshi no kubanza kwiga neza umushinga ugiye gukora kugirango hato itazaguhombera.

Mu kiganiro twagiranye n’ Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rusizi Mukandera  Marie Jeanne  avuga ko umuti w’iki kibazo waba ko abagore bajya bashora imari mubikorwa basanzwe bakora nubwo bitaba gucuruza kandi bagafata inguzanyo zihwanye n’amikoro yabo.

Abagore n’urubyiruko ni ibyiciro by’abaturage Leta yakunze gutera inkunga ngo biteze imbere, icyakora hamwe na hamwe bakaba barakunze gupfusha ubusa aya mahirwe bahabwa yo koroherezwa kubona igishoro ngo bazamure imibereho yabo.

 

No comments yet.

Leave a Reply

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]

Gicumbi – Abagore barashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw’imashini

Umugore ari guhingisha imashini

Umugore ari guhingisha imashini Nyuma y’aho akarere ka Gicumbi kitabiriye ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ryo guhingisha amamashini, ubu abagore bo muri [...]