Gakenke: Inzego zitandukanye ziraganira ku nzitizi zibangamiye uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka

Abahagarariye ubuyobozi, polisi n’imiryango ya sosiyete sivile ikorera mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa Kabiri tariki 25/02/2014 bagiranye ibiganiro ku nzitizi zagaragajwe mu biganiro byabereye mu midugudu ku burenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka.

Abagore n’abagabo bitabiriye ibyo biganiro bagaragaje ko imbogamizi nyamukuru ishingiye ku muco nyarwanda wo hambere watonesha igitsina gabo ku mutungo bakaba ari bo bumva ko bafite uburenganzira ku mutungo.

Ubumenyi buke no kutasobanukirwa  uburenganzira bwabo kw’abagore, ngo nayo ni inzitizi ituma bavutswa ubwo burenganzira ku mutungo w’ubutaka, ni ngombwa ko basobanurirwa amategeko yashyizweho cyane cyane  itegeko ku mutungo w’ubutaka, umunani n’izungura.

Ibi biganiro byagaragaje  kandi ko imibanire y’umugore n’umugabo igira uruhare mu kubavutsa uburenganzira, aha havugwa abagore babana n’abagabo binyuranyije n’amategeko, ubushoreke bukiboneka muri ako karere.

Ubwo yafungura iyo nama nyunguranabitekerezo izamara iminsi itatu, Nsengimana Oswald ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gakenke, yashyimye uruhare rw’imiryango itandukanye by’umwihariko RCN Justice et Democratie mu gukangurira abagore uburenganzira bwabo ku mutungo w’ubutaka, yavuze ko bigaragaraza ko umuntu wese yahagurukiye ko umuturage agira ubuzima bwiza.

Yongeraho ko ibibazo by’ubutaka mu karere byagabanutse ku buryo bugaragara ariko intumbero bafite ni uko byarangira burundu.

m_Inzego zitandukanye ziraganira ku nzitizi zibangamiye uburenganzira

Pelagie Mukandida, umukozi wa RCN Justice et Democratie asobanura impamvu z’iyi nama nyunguranabitekerezo.

Uwari uhagarariye RCN Justice et  Democratie, Pelagie Mukandinda yibukije ko ibyo biganiro bikorwa mu midugudu 60 yo mu turere 15 byari bigamije kugaragaza izo nzitizi kugira ngo abantu baziganireho harebwe n’icyakorwa ngo zikurweho.

Mu  bigomba gukorwa harimo  kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kubahiriza ihame ry’uburinganire hagati y’abana b’ibitsina byombi no kubahiriza itegeko cy’umutungo, impano n’izungura.

Ibi biganiro byateguwe  n’umuryango RCN ifatanyije na Haguruka, Reseau des Femmes na Association Nzambazamariya Veneranda ku nkunga y’Ikigega cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Uburinganire bw’Ibitsina byombi n’Ambasade y’Amerika.

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]

Kayonza: Abagore bari mu matsinda yo kwiteza imbere ngo basanga bagenzi ba bo batayarimo baratakaye

Abagore bo mu karere ka Kayonza bakorera mu matsinda yo kwiteza imbere bavuga ko ayo matsinda abafatiye runini kuko nta […]