Abahagarariye ubuyobozi n'imiryango ya sosiyete sivile mu nama nyunguranabitekerezo.

Abahagarariye ubuyobozi n’imiryango ya sosiyete sivile mu nama nyunguranabitekerezo.

Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 babanaga n’abagabo babo mu buryo bnyuranyije n’amategeko  barasaba ubuvugizi kugira ngo babone uburenganzire ku mutungo w’ubutaka bagize uruhare mu gushakana na bo igihe bari bakiriho.

Abo bapfakazi bavuga ko bashatse abagabo mu gihe hari hakiriho ubujiji, ngo bamwe barateruwe  kuko abagabo babo babaga barashimwe bakabatega umutego  bakabura uko babigenza bakabana, kandi ubuyobozi bwariho muri icyo gihe ngo  ntibyaha  agaciro kubana kw’abashakanye byubahirije amategeko.

“Kiriya gihe cyacu umusore yaragukunda akaba yanaguterura ukanga kugenda, …mbese twari dufite umuco uvuga uti “ niba wabaye umugore ugume aho ngaho n’ubuyobozi ntibwari bufite n’ubushake niba unafashwe no ku ngufu ube wanabyerekana babe bakurengera

Muri icyo gihe byatumaga ugenda udasezeranye kubera ko umusore yaragukunze hari umutego aguteze ukabana nawe”, nk’uko Laurence Muhawenimana, umupfakazi wa Jenoside abivuga.

yemeza ko kubana n’umugabo batarasezeranye akaza kwicwa muri Jenoside byamugizeho ingaruka, kimwe nk’abandi bapfakazi  nta jambo yagize  ku mutungo wasize yafashwe  nk’indaya kuko n’itegeko ntiribarengera.

Ngo uretse kuba  waragize amahirwe ukabyarana na nyakwigendera, ukaba wemerewe gucungira umutungo w’abana  mwabyaranye, ubundi abandi bameneshejwe n’imiryango bashatsemo kuko baba bitwa indaya.

Avuga ko abagore babana n’abagabo batarasezeranye barabarengera kandi bagifite amahirwe yo gusezerana bakabana mu buryo bwubahirije amategeko kuko n’ubuyobozi bugaragaza ubushake bukangurira imiryango yose gusezerana ariko abo bapfakazi ayo mahirwe ntayo bafite.

Sabine Uwase ushinzwe amategeko mu Muryango AVEGA avuga ko harimo akarengane kuko nta burenganzira bafite ku mutungo ariko hakazamo n’ingaruka zo kubana mu buryo butubahirije amategeko, ngo bakwiriye ubuvugizi kugira ngo habeho n’itegeko ribarengera.

Ati: “Ariko kuri iki kibazo cy’umwihariko cy’abapfakazi ba Jenoside babanaga badasezeranye… mbere ya Jenoside  abagore n’abagabo  babanaga mu buryo butubahirije amategeko atari uko umugabo yanze umugore we ari uko umuco wari uteye abantu batakunda gusezerana,  Ubukangurambaga bwarakozwe abantu benshi barasezeranye.

Kuri abo bagore, abagabo babo bapfuye badasezeranye  ntibafite uburenganzire ku mutungo kuko bigaragara ko atari abagore b’isezerano ariko twumva bakwiriye ubuvugizi bwihariye kugira ngo habe hajyaho amategeko cyangwa ingingo zibarengera kuri iyo mitungo cyane cyane baba baragizemo uruhare mu kuyishaka.”

Abagore basezeranye n’abagabo bagira uburenganzire busesuye ku mutungo w’ubutaka nk’uko itegeko ribigena, bityo bakangurirwa kwirinda kwishyingira kuko bibagiraho ingaruka igihe batandukanye cyangwa abagabo babo bitabye Imana.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki 25-27/02/2014 mu Karere ka Gakenke, abayitabiriye bagaragaje ko nubwo umugore afite uburenganzira ku butaka usanga ashobora kubuhinga ariko ntashobora kubukoresha uko abishaka, ngo basaza be cyangwa umugabo we ntibabyemera.

Pelagie Mukandinda umukozi wa RCN Justice et Democratie yasobanuye ko  iyo nama yari igamije kunoza imikoranire hagati y’ubuyobozi n’imiryango ya sosiyete sivile, bose bakagire imyumvire imwe ku burenganzire bw’umugore ku mutungo w’ubutaka, yongeraho  ko babonye ko hari ingingo z’amategeko zitanoze bazakora ubuvuzi kugira ngo zihindurwe.

Ibi bifitanye isano n’umuco nyarwanda abantu bakuriyemo, icyakora habayeho gukomeza kwigisha no gukangurira abagore uburenganzira bwabo, bakigirira icyizere ngo byatanga umusaruro ushimishije.

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]