Rubavu: ubuyobozi bwagize icyo buvuga ku bagore bahagarikwa bajya muri FDLR

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame

Nyuma yo gutangazwa kw’amakuru avuga  ko hari abagore bahagarikwa mu murenge wa Bugeshi bajya muri FDLR, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan yadutangarije ko abo bagore bahagarikwa bakunze kuva mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Nyamagabe hamwe no mu murenge wa kanzenze mu karere ka Rubavu.

Bahame avuga ko mu iperereza ryakozwe n’akarere benshi mu bagore bahagaritswe baba bafite abana babo b’abakobwa bari mu gihe cy’imyaka 16 baba bajyanye gushyingira muri FDLR ndetse ngo n’aba bagore baba basanze abagabo babo bakiri mu mashyamba ya Congo.

Bahame abajijwe impamvu aba bagore bahagarikwa, asobanura ko gusohoka mu gihugu ari uburenganzira bw’umuturage ariko ngo aba bahagarikwa kubera ko banga guca ku mipaka izwi bakanyura mu nzira zitazwi ziri mu murenge wa Busasamana na Bugeshi.

“guca izi nzira zituma tubibazaho tukabahagarika kandi duhamagara abayobozi b’uturere bakomokamo kugira ngo tubegere tubaganirize bagume mu gihugu aho kujya kuba mu mashyamba ya Congo bakurikiye abagabo babo no kujya gushyingira abana babo, ahubwo tukabasaba ko bahamagara abakiri muri ayo mashyamba gutaha mu gihugu cyabo.” Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame.

Kuva umwaka wa 2014 watangira abagore n’abana barenga 30 bamaze guhagarikwa bashaka kwambukiranya umupaka banyuze inzira zitemewe ngo bajye muri Congo, taliki ya 27/2/2014 ku isaha ya 21h30 hahagaritswe abagore 4 bavuye Rucyano mu karere ka Ngororero mu kagari ka Ngoma umurenge wa muhanda bashaka kwambuka ngo bajye muri Congo bari kumwe n’abana 4.

Uretse abagore bahagarikwa bari kumwe n’abana b’abakobwa ubuyobozi bw’ingabo mu ntara y’uburengerazuba buherutse kugaragaza abasore 3 baherutse guhagarikwa nabo bashaka kujya muri FDLR nyuma yo kuza mu Rwanda bagashaka gusubirayo bajyanye amakuru yakoreshwa na FDLR itera u Rwanda, bafatiwe mu murenge wa Bugeshi ahitwa Gasizi.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]