Abagore baratangaza ko kudasobanukirwa neza amategeko abarengera no kwitinya ngo biza ku isonga mu inzitizi z’ibanze bahura nazo mu mikoreshereze y’umutungo w’ubutaka.

 m_Abagore barasabwa kutitinya baharanira uburenganzira bwabo

Ibyo babitangarije mu biganiro by’iminsi 3 barimo, aho basobanurirwaga N’umuryango wa RCN Justice et Democratie ku itegeko ribarengera ku mutungo w’ubutaka akeshi bakunda guhezwaho n’abagabo babo.

Ibyo biganiro byari mu rwego rwo gukomeza gahunda yo guteza imbere uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka. Ngo ni nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu midugudu ine yo mu karere ka Rusizi aho byagaragaye ko hari inzitizi abagore bahura nazo mu mikoreshereze y’umutungo w’ubutaka.

 Inyinshi ngo zituruka ku masezerano abagiye gushakana bagirana zivuka baramaze gushakana nkuko byemezwa na MURERWA Seraphine umukozi wa RCN Justice et Democratie umuryango utegamiye kuri leta w’Ababiligi ushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Bamwe mu bagore bavuga ko izo nzitizi ziterwa ahanini n’ubujiji bwa bamwe muri bo n’abagabo ngo usanga batinya uko bafatwa nyuma yo guharanira uburenganzira bwabo usanga harimo n’abatazi ko itegeko ribubemerera.

Uretse ibi kandi ngo hari no kudasobanukirwa neza amasezerano abashakanye bagirana aho usanga ngo abashyingiranwa bihutira gusezerana ivangamutungo risesuye ntibamenye umutungo basezeranye kuvanga uwo ari wo.

Cyakora ngo hari uburyo bwo kubikemura, aho ngo bagomba gusobanukirwa amategeko kuburyo burambuye. hamwe n’ abasezeranya abageni mugihe cyo gushyingirwa basabwe kutabikora muburyo bwo kurangiza umuhango gusa, bagasobanurira neza abo basezeranya.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahagarariye inzego z’abagore, Police y’igihugu, ubuyobozi bw’akarere, imirenge n’umudugudu, bose bavuye muri ayo mahugurwa biyemeje kurandura izo nzitizi zitambamira umugore mu mikoreshereze y’umutungo w’ubutaka.

Icyakora abagabo nabo ngo hari aho barengana kuko mu gusezerana abenshi bakoresha ivangamutungo rusange ariko ugasanga abagore ntawo bazanye hagakoreshwa uw’abagabo gusa icyakora ibyo byose ngo biterwa no kutamenya amategeko nkuko bitangazwa n’abagore.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

How massive strides in health sector have helped Rwanda fight maternal mortality

KIGALI, Rwanda, July 15, 2014 /PRNewswire/ – In Nyamata, a rural town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital - Kigali, Jeanne […]

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]