m_Kudashyira imifuka ku myenda y’abagore ngo byabaga bivuga kutagira uburenganzira ku mutungo

Ubwo mu murenge wa Mukura bizihizaga umunsi w’abagore, Alphonse Mutsindashyaka, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, yavuze ko kudashyira imifuka ku myenda y’abagore byabaga bivuga kutamwemerera kugira uburenganzira ku mutungo.

Alphonse Mutsindashyaka ati “Amateka abanza yagiye asigaza inyuma umugore. Uzitegereze, uzasanga nta mifuka ikunze kuba iri ku myenda y’abagore. Ibi bituruka mu mateka ya kure: umugore nta cyo yagiraga ngo abe yakibika mu mufuka we.”

Na none kandi ati “ibi bigaragaza ko umugore yagombaga kubaho nta kintu agira, agenerwa n’umugabo.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko kera abagore batajyaga ahagaragara, bagahezwa mu gikari. Ngo nyamara aho bemerewe kujya ahagaragara, no mu nzego z’ubuyobozi, bagaragaje ko bafite ibitekerezo byubaka u Rwanda ndetse n’isi muri rusange.

Na none, ngo kuba umugore ari uw’agaciro mu muryango nyarwanda byari bizwi. Ibi bigaragarira mu migani bacaga nk’uvuga ngo “ukurusha umugore akurusha urugo”. Nyamara ariko, ngo Abanyarwanda ntibabihaga agaciro.

Tags: , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

m_Imirimo umugore wo mu cyaro akora ntiyabonerwa igihembo- NIRERE

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action aid bwagaragaje ko muri rusange umugore wo mu cyaro akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi […]

Rulindo: Women urged to work with financial institutions

MP Mukayijore asked women in Rulindo to get loans and start small income generating projects

Women in Rulindo district have been urged to be confident and work with financial institutions for sustainable development. The call […]

Rulindo: Ubujiji, kwitinya n’umuco ni bimwe mu bibangamira bamwe mu bagore batuye ibyaro mu kwiteza imbere

Depite Mukayijore arasaba abagore kwitinyuka bagakorana n'ibigo by'imari

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo, ngo kuba hakiriho bamwe muri bagenzi babo bakiyumvamo umuco […]

Rulindo: Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya arashima Leta y’Ubumwe yamufashijwe kwitinyuka agakorana n’ibigo by’imari

Mukanyarwaya Consolee utuye mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo ngo kuba ari umugore wihagazeho kandi wifashije abikesha kuba haragiyeho […]

Kayonza: Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing

Women for Women beneficiaries making in sop manufacturing2

Using appropriate technology women in Kayonza district today can now make beautiful soap bars using local materials. Women for Women […]

Bugesera: AVEGA to train more trauma councilors

AVEGA to train more trauma councilors

In a bid to control cases of trauma among Genocide survivors in Bugesera district which tend to rise during the […]