ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Kamwe mu tubari mu mujyi wa Nyagatare.

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu basore bo bavuga ko batashyingiranwa nabo kuko ngo abenshi muri bo baba ari indaya. Ubuyobozi bwo busanga bakora akazi bahuriramo n’ibishuko byinshi bityo ngo bakwiye kwitwararika cyane.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu mujyi wa Nyagatare uhasanga utubari dutandukanye. Akenshi udusangamo abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 30. Aba bakobwa bamwe baba baracikirije amashuli kubera ubushobozi bucye bw’ababyeyi cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.  Nyiraneza Saidati ukomoka mu karere ka Rwamagana Avuga ko yaje gukora mu kabari nyuma yo gucikishiriza amashuli. Ngo yigaga mu mwaka wa 2 w’amashuli yisumbuye ariko nyuma ababyeyi be babura ubushobozi kandi ngo ntiyakwiga mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ngo kuko yigaga Uganda kandi ntiyahindura. Kuri we ngo yanze kurushya nyina ahitamo gukora mu kabari. Agira ati “Jye mbona gukora aka kazi  bimfasha kuko ntabwo najya mu buriri ngo ndyame ngo mpore nteze amaboko kuri Mama gusa. Amafaranga mpembwa ahangaha nk’ibihumbi mirongo itatu aranyunganira agatuma ntifuza. Gusa nyine ikibazo duhura nacyo ni uko umuntu wese ukobonye ukora mu kabari aba yibwira ko uri indaya cyangwa wananiranye waba umukobwa cyangwa umuhungu, ariko jye mbona bibeshya cyane kuko siko bimeze dukora icyatuzanye tugahembwa bikarangira.”

Nubwo bimeze gutyo ariko bose siko babasha kurenga ibishuko. Ngo iyo bibayeho hari abahitamo kugira incuti imwe. Kugira iyi ncuti imwe ngo binabafasha kwirinda inda zititeguwe kimwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ku rundi ruhande ariko abahungu bo siko babibona. Habamungu Jean Pierre akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto. Avuga ko abakobwa bakora mu tubari baba bafite imyifatire mibi nk’uburaya. Kubera iyi mpamvu we ngo ntiyashyingiranwa n’umukobwa ukora mu kabari. Agira ati “Abakobwa bakora hariya mu tubari mbona baba barananiye ababyeyi babo, bagatoroka iwabo. Numva ntamushaka ngo ambere umugore pe. Uzarebe nawe buriya baba bahura n’abantu benshi kandi b’abagabo none se ubona yabasha kubana n’umugabo umwe? Icyo nakubwira cyo ni uko n’ababashaka sinzi uko babyitwaramo kuko abasore bagenzi bange numva nabo batabemera neza.”

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare avuga ko ntawakwemeza ko umukobwa ukora mu kabari wese ari indaya. Ngo ibi byaba ari ukwibeshya no kudaha agaciro service batanga kandi ikenewe. Gusa yemera ko bahura n’ibishuko byinshi ari nayo mpamvu abagira inama yo kwifata bagaharanira kunoza ibyo bakora kuko bibateza imbere.

Mu bantu aba bakobwa bakora mu tubari batunga agatoki ko aribo babangamira ahanini ngo ni abagabo bubatse. Ngo babashukisha ibinyobwa n’amafaranga bakabasaba ubucuti. Ngo abasore bo si cyane kandi ngo niyo bibaye habaho kumvikana hatabayeho kubahonga ibintu. Aba bakobwa basaba abantu kwikuramo imyumvire ko baza mu tubari kubera uburaya kuko na nyirako agashinga agamije inyungu. Ngo akabari ni nka restaurant cyangwa iduka.

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]