m_Hari abagore babura amata kandi bafite inka zikamwa kubera imvugo ngo “Nta mugore ukama”

Zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda ngo ziracyabangamiye bamwe mu bagore bo mu Rwanda kuko hari ibyo zibabuza gukora bifatwa nka kirazira kandi mu by’ukuri ntacyo bitwaye nk’uko bamwe babivuga.

Mu muco Nyarwanda ngo bimenyerewe ko nta mugore ukama inka, ibyo ngo bikaba ari imbogamizi kuri bamwe mu bagore b’abatunzi kuko ngo hari n’igihe babura amata kandi bafite inka zikamwa, hagendewe ku mvugo zivuga ko kizira ko umugore yakama. Ibi ngo bituma bamwe mu bagore badatinyuka gukama birinda guteza ibibazo kurusha uko babikemura.

Gikoko Jane wo mu karere ka Nyagatare abisobanura agira ati “Icyo kibazo cy’abagore cyo gushirika ubwoba gukama ntabwo cyari cyajya mu bikorwa kuko natwe ubwacu tuba twumva tukibitinya. Wihutira gukama ukemura ikibazo hakaba havuka ikibi kurushaho. Niba ntinyutse gukama abaturanyi banjye ntihagire uwanywa amata nakamye mba ndushijeho guteza ikibazo”

Ubusanzwe ngo iyo amata yakamwe n’umugore abantu bakabimenya ntibayanywa, ku buryo n’abazi gukama baterwa isoni no kubikora nk’uko Mukansanga Yozofina wo mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare abivuga.

Ati “Nk’ubu nanjye inka mu rugo zirahari ariko ntabwo natinyuka ngo njye kuyikama, usanga biteye isoni ku muntu w’umugore. Ubwo ahari abana bacu ni bo bizajyamo na ho twebwe turakuze ntitwabishobora, usanga abantu bavuga ko bigayitse”

N’ubwo gukama inka uri umugore ngo bifatwa nk’ikizira, bamwe mu bagore bavuga ko nta ngaruka bitera ahubwo ngo ni uburyo bwo gukandamiza abagore kugira ngo uwagize ibyago umugabo we akamuta cyangwa agapfa abandi bagabo babe ari bo bajya kumukamira.

Gikoko agira ati “Nta ngaruka bitera, njye mbona ari ubukandamize bwari bushingiye ku muco aho umugore yakoreshwaga urugero yapfakaye cyangwa umugabo yifashe nabi agata urugo agakandamizwa n’abandi bagabo kugira ngo baze kumukamira. Kuragira inka biravuna, kuzuhira no kuzikukira abagore barabikora, ariko byagera ku gukama ari na wo musozo w’umusaruro w’inka ukabihezwaho. Njye mbona ari umugozi w’umuco wazirikaga abagore kugira nngo barusheho guca bugufi cyane”

Cyakora hari n’abasanga bidakwiye ko umugore yakama inka kandi hari abagabo nk’uko Mukansanga abivuga. Avuga ko mu gihe umugore yaba adafite umugabo akwiye gushaka umuturanyi we akamukamira, atamubona agashakira mu bana be b’abahungu, na bo yaba atabafite agashyiraho umukozi w’umugabo wo kujya amukamira kuko ngo bigayitse ko umugore yakama hari abagabo.

Agira ati “Njyewe uko mbibona biragayitse kugira ngo umugore ajye gukama inka umugabo ahari. Mu gihe adahari ni ugushaka umuturanyi wawe akaza kugukamira, kandi na we adahari ubwo ni ugushaka umukozi akaza kugukamira”

N’ubwo abagore na bo ubwabo batavuga rumwe kuri kirazira ibabuza gukama, hari abavuga ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu Rwanda bwumvikanisha ko kuba umugore yakama nta cyo bitwaye, kuko hari abagore bakamaga baba mu mahanga, ariko aho bagereye mu Rwanda bakaba ngo batabyemerewe.

Tags: , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Tips for mothers of the bride and groom

Sometimes, parents too feel the pressure when it comes to organizing their children’s weddings. But as parents, there is a […]

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Expelled, abused and looted by the Tanzanian Govt., Rwandan families begin adjusting to life back home.

Odette Bayagambe, 39, had always considered Tanzania her home, until the afternoon of August 9, 2013 when Tanzanian security operatives […]

Abagore barasabwa kwitabira ibikorwa by’iterambere ariko batarangaranye ingo zabo

Ba rwiyemezamirimo b’abagore barahamagarirwa kwitabira ibikorwa n’imishinga y’iterambere ariko bakanagenera umwanya ingo zabo no kwita ku mibanire myiza n’abo bashakanye […]

Why Rwanda may be the best place to have a baby

img (2)

BUGESERA-RWANDA—In Nyamata, a village town of Bugesera district, a 30 minutes’ drive south of Rwanda’s Capital City, Kigali, Jeanne Musabende’s […]

Bugesera: abagore bamaze kugera kuri byinshi babikesha umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari byinshi bamaze kugeraho mu ngo zabo birimo nk’imibanire myiza […]

KOPERATIVE ZABIGISHIJE KUBONEZA URUBYARO

Uretse guhuza imbaraga n’ibitekerezo biganisha ku iterambere, bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bw’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga […]