Bugesera: Hari abagore babangamirwa n’abagabo babo ku ngwate igihe bashatse kwaka inguzanyo mu bigo by’imari

m_Hari abagore babangamirwa n’abagabo babo ku ngwate igihe bashatse kwaka inguzanyo mu bigo by’imari

Umwe mu bagore babashije kwiteza imbere abikesheje kugana ikigo cy’imari

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite ikibazo cy’abagabo babo bababangamira ku ngwate igihe bashatse kwaka inguzanyo mu bigo by’imari.

Abo bagore bavuga ko kuva batangira gukorana n’ibigo by’imari, hari byinshi bamaze kugeraho nk’uko bivugwa na Uwimbabazi Francine wahoze akorera ubucuruzi mu murenge wa Mwogo none ubu akaba asigaye akorera ubucuruzi mu mujyi wa Nyamata.

Yagize ati “ nubwo bimeze bityo ariko abagore benshi babangamiwe nuko abagabo babo batabaha uburenganzira ku mutungo ngo babujyane mu bigo by’imari kugirango babashe kubona inguzanyo. Ibi biratubangamiye kuko abenshi ni abakene kandi ntibabona amafaranga yo gukora imishinga batagannye amabanki ngo abahe amafaranga”.

Mukankusi Oliva wo mu mu murenge wa Ruhuha, yatangiye akora ubucuruzi bw’ubuconco none amaze gushinga ibarizo, avuga ko amaze kugera kuri byinshi, kandi byose abikesha gukorana n’ibigo by’imari.

Ati ”nabashije  kuvugurura inzu yanjye nari mfite ,mbasha kwigurira ibyuma  bibiri bishya, mbasha  no kwigurira ikibanza cyometse  ku nzu yanjye mbikesha kugana ibigo by’imari”.

Uwimbabazi avuga ko yabashije kwiyishyurira kaminuza  imyaka  itanu, akanabasha kwishyurira abana be muri secondaire ibi byose akaba abicyesha gukorana n’ibigo by’imari.

m_Hari abagore babangamirwa n’abagabo babo ku ngwate igihe bashatse kwaka inguzanyo mu bigo by’imari1

Abagore bungurana ibitekerezo kubibazo bahura nabyo

Umuhuzabikorwa  w’inama y’igihugu  y’abagore  mu karere ka Bugesera Uwingabire  Chantal  yagize  ati ”tugiye kongera  ibiganiro kumpande zombi, ari  uruhande  rw’abagabo  n’uruhande  rw’abagore, bityo  abagabo bamenyeko  bafite  uruhare rungana n’urw’abagore  babo muguteza imbere  urugo, abizeza ko ibi bizatuma abagabo  borohereza  abagore  ku ngwate”.

m_Hari abagore babangamirwa n’abagabo babo ku ngwate igihe bashatse kwaka inguzanyo mu bigo by’imari2

Uwingabire Pricilla Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera agira inama abagore

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera Uwingabire  Pricilla,  avuga ko bazakomeza kwigisha imiryango, binyuze mu mahugurwa, n’inama zitandukanye zibera mu tugali no mu midugudu, berekana impande zombi  ari urw’abagore n’urw’abagabo ko inguzanyo uwayaka wese ibereye ho guteza imbere urugo rwose.

Akomeza  avuga ko,  akarere ka Bugesera kagizwe n’abaturage basaga ibihumbi 360, kimwe cya Kabiri gisaga, ni abagore, ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 ndetse n’umwaka wa 2013/2014 usanga umubare w’abagore bagana ibigo by’imari wariyongereye  cyane . Aho wavuye kuri 35% ukagera kuri 78%.

Share Button

Tags: , , , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga

Hano abana bashyiraga indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Abagore bo mu Karere ka Burera batangaza ko biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahereye ku ishyiga, batoza abana gukora icyiza. […]

Abagore baributswa ko ari bo mbarutso y’amajyambere

Abagore bagize Inteko rusange bunguranye ibitecyerezo ku cyatuma barushaho gutera imbere

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bahagarariye abandi, bibukijwe ko ari bo mbarutso y’amajyambere bityo ko guhabwa agaciro bitavuze kwirengagiza […]

Umuco nk’imbogamizi ku bucuruzi bw’umugore

Bamwe mu bagore bari mu biganiro

Bamwe mu bagore bavuga ko umuco Nyarwanda ukiri imbogamizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko baba basize imiryango. Babivuze kuri uyu […]

RNP, local leaders in Nyabihu in nutrition drive

The District Police Unit of Nyabihu and local leaders have reinforced the campaign to ensure healthy feeding. On June 21, […]

Congo Gender Minister visit Isange One Stop Centre

Inès Nefer Ingani, the Minister of Gender of Congo Brazzavile accompanied by her counterpart of Rwanda being welcomed at Isange by the director, Supt. Shafiga Murebwayire.

  The Minister of Gender of Congo Brazzaville, Inès Nefer Ingani visited the Rwanda National Police (RNP) Isange One Stop […]

Kutandikwa mu gitabo cy’irangamimerere bituma umugabo amuhohotera

Guvrineri yasabye ko ibibazo byabo baturage bikemurwa vuba

Mukamana Gaudence wo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi gusezerana n’umugabo we ntibandikwe mu gitabo cy’irangamimerere bituma umugabo […]