I shyirahamwe nyarwanda riharanira imibereho myiza y’umuryango ( ARBEF) ryateguriye bamwe mu bagore bo mu mirenge ya Ruganda, Gashari, Rubengera na Gishyita yo mu karere ka Karongi amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no kuboneza urubyaro, ubumenyi ku bijyanye n’imikoreshereze myiza y’ibitsina, ndetse no kubashishikariza kuganiriza abana babo ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe tariki 13/12/2012 akaba yari yatumiwemo abagore bari mu nzego z’abagore n’abajyanama b’ubuzima. Visi perezida wa ARBEF mu ntara y’uburengerazuba akaba ari n’umwe mu bahuguraga, bwana Tugirimana Mathias avuga ko impamvu bahisemo guhugura abo bagore ari ukubera ko iyo umugore ashoboye kuboneza urubyaro, umuryango we ubaho neza ndetse n’igihugu kikahungukira.

Bamwe mu bagore bakurikiranye ayo mahugurwa bavuga ko bungukiyemo byinshi ku bijyanye no kuboneza urubyaro, bakaba bagiye no kuganiriza abana babo ku bijyanye no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo witwa Mukasakindi Olive ati : “ twabonye ko hari nk’abana bajya bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo batabizi, mbese batunguwe, twabonye ko dushobora kubigisha uburyo bashobora kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina, kandi tugomba kuganiriza abana bacu ku byerekeye imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde, barinde n’ubuzima bwabo, bityo bazagere ku buzima bw’ejo hazaza”.

Abitabiriye amahugurwa bifuje ko ubutaha bajya bahuguranwa n’abagabo babo kugira ngo basangirire hamwe ubumenyi baba bahawe cyane cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko usanga hari abayikora nabi bitewe no kutagira ubumenyi buhagije ku birebana n’imibonano mpuzabitsina.

 

 

 

Tags: , , , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Kivuruga: Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Gutera amarangi mu myenda byabahesheje agaciro

Bamwe mubagore bakorera muri koperative Twiyubahe Kivuruga batangaza ko kwishyira hamwe bakihangira umurimo wo gutera amarangi mu myenda, byabateje imbere [...]

Rulindo: Kwiyakira byamufashije kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida imyaka irenga 20.

Mari Goreth Nyirakamana, ni umudamu utuye mu karere ka Rulindo,uyu mudamu avuga ko amaze imyaka irenga 20 amenye ko abana [...]

Ruhango: Banze guheranwa n’agahinda bibumbira muri koperative ihinga ibobere ikorora amagweja

Umunyamuryango wa Koperative Imena Ruhango arimo gukora amasuku mu magweja

Abagore bapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bibumbiye muri koperative Imena Ruhango ihinga iborere ikorora amagweja, barishimira uko babayeho [...]

Ruhango: Genocide widows urged to form cooperatives

Cheva Mujawandori, a member of Imena Ruhango

Members of Imena-Ruhango, a cooperative for 1994 Tutsi genocide widows in Ruhango district are in a sensitization drive to form [...]

Musanze: Abagore n’abakobwa babyariye iwabo barafashwa kwifasha ngo biteze imbere

GakenkeDist

Ihuriro ry’Abagore b’abaprotesitanti (Mothers’ union) rifatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika bigishije abagore n’abakobwa babyariye iwabo gukora imitako n’ [...]

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

ABAKOBWA BAKORA MU TUBARI BOSE SI INDAYA

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bibafasha kwiteza imbere atari uburaya, bamwe mu [...]