m_Urubyiruko rw’abakobwa rukwiye kwiga ubukorikori aho kwishora mu buraya” - Umugore wakoraga uburaya

Umwe mu bagore n’abakobwa bahagaritse gukora uburaya mu karere ka Kayonza witwa Mukashyaka Alice, arasaba abana b’abakobwa kwiga ubukorikori aho gushakira amafaranga mu buraya.

Mukashyaka avuga ko abana b’abakobwa benshi bahuriye mu buraya bavugaga ko babugiyemo kubera ibibazo by’ubukene, bagakora uburaya bashaka gukira. Yongeraho ko n’ubwo abana b’abakobwa benshi bajya mu buraya bahunze ubukene n’ubundi birangira batabonye amafaranga bagiye gushaka mu buraya.

Yitangaho urugero avuga ko mu myaka irindwi yamaze akora uburaya nta mafaranga yavanyemo, akavuga ko ari imvune gusa n’ibyago byo kuba umuntu ukora uburaya yakwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina cyangwa gutwara inda zitateguwe.

Aha niho ahera agira inama abana b’abakobwa bishora mu buraya iki gihe kubireka bagashaka ikindi kintu bakora, by’umwihariko kugana inzira y’ubukorikori. Abana b’abakobwa ntibakwiye kwiyangiriza ubuzima ngo barashaka ubukire batazapfa bagezeho nk’uko Mukashyaka abivuga.

Uyu mugore w’imyaka 30 ubu yafashe gahunda yo kuzenguruka mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza agira inama abagore n’abakobwa bakiri mu buraya kubuvamo. Ibi akaba abikora abifashijwemo n’imiryango irwanya ikanakumira SIDA yanabanje kumuhugura mbere y’uko afata icyemezo cyo kuva mu buraya.

 

 

 

Tags: , , , , ,

No comments yet.

Leave a Reply

Nyamitanzi: Arashimira Depite Uwamama wamuhesheje matera yari yarayimwe n’inzego z’ibanze

Yambabariye nyuma yo gusubizwa matera ye,yasabiye umugisha abayimuhesheje

Yambabariye, umuturage wo mu kagari ka Nyamitanzi,umudugudu wa Rutabo avuga ko ashimira cyane Depite Uwamana Marie Claire ndetse n’ubuyobozi bw’akarere […]

Gakenke: Yihangiye umurimo arangije amashuri yisumbuye none byamuteje imbere

Munganyinka Marie Hycenthe wo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011, […]

Gicumbi – Gukorana n’ibigo by’imari byatumye abagore biteza imbere

Abaturage bayobotse ibigo by’imari biciriritse mu kuzigama Abagore bo mu karere ka Gicumbi barishimira intambwe bamaze kugeraho yo kuyoboka amabanki […]

Ngororero : Abakora uburaya barifuza inkunga ngo babureke

Aka gace kitwa « mukajagari » niho usanga indaya nyinshi

Abagore n’abakobwa bakora akazi k’uburaya mu mujyi wa Ngororero mu karere ka Ngororero  bavuga ko batishimiye uburyo batabona ababafasha ku […]

Rusizi: Abakoraga uburaya  babonye ikibafasha kubuvamo, babureka  

abakoraga uburaya babonye ikibafasha kubuvamo, babureka

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Rusizi baravuga ko babonye inkunga ibafasha kwibumbira hamwe bagashinga koperative babasha kwiteza […]

Super foods good for upping metabolism and weight loss

Oranges, grapefruit, lemon, and limes are rich in vitamin C

If some of your goals have anything to do with eating healthy, getting in shape, losing weight and in general […]